00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukunzi Yannick yabonye ikipe nshya muri Suède

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 April 2026 saa 01:19
Yasuwe :

Umukinnyi wo mu kibuga hagati, Yannick Mukunzi, uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suéde, yabonye ikipe nshya ya Helges IF isanzwe ikinamo Mubumbyi Bernabé.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yungutse uyu mukinnyi mushya w’Umunyarwanda.

Yagize iti “Twishimiye gutangaza ko umukinnyi wo mu kibuga hagati uturuka mu Rwanda, Mukunzi Yannick, yiteguye gukinira Helges IF muri uyu mwaka wa 2026.”

“Yannick ni umukinnyi ukora cyane, ugira tekinike nyinshi ndetse uzi kwita ku mukino. Aje avuye muri Sandvikens IF aherukamo aho yagiriye ibihe byiza mu myaka yashize. Ari hano gufasha ikipe kugera ku ntego zayo.”

Mukunzi wagiriye ibihe byiza mu makipe yo muri Suéde, yavuze ko iyi kipe agiye gufasha na yo izamufasha mu iterambere rye ry’umupira w’amaguru.

Ati “Icyatumye mpitamo gukinira ni uko niyumva muri Helges. Ni ahantu heza kandi hari abantu bazi icyo bashaka. Ntekereza ko ni cyo gihe ngo hamfashe gutera imbere nk’umukinnyi. Ndashyigikiwe kandi niteguye gutanga byose muri iyi kipe mu 2026.”

Ageze muri iyi kipe asangayo Mubumbyi Bernabé basanzwe ari inshuti, uheruka kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suéde.

Mukunzi Yannick ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini bakina hanze y’u Rwanda, aho yamaze imyaka itandatu muri Sandvikens IF, akaba umwe mu bayifashije kuva mu Cyiciro cya Gatatu.

Gusa uyu mukinnyi w’imyaka 30 yamaze imyaka ibiri adakina kubera ibibazo by’imvune y’ivi ‘ligament croisé’ yagize inshuro ebyiri.

Mukunzi Yannick yerekeje muri Helges IF yo muri Suéde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages