Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, ni bwo uyu mwiherero wasorejwe kuri Zaria Court, aho abana 180 barimo abahungu n’abakobwa bamaze amezi abiri bahabwa amasomo ya siporo.
Binyuze mu irerero ryashinzwe na Mukasa rya ‘Children and Youth Sports Academy’, abana 60 mu bari muri uyu mwiherero bazakomeza guhabwa ubumenyi muri Basketball n’umupira w’amaguru, no mu gihe cy’amashuri, dore ko uyu wari warateguwe mu biruhuko.
Aganira na IGIHE yagize ati “Twafatanyije na Zaria Court kugira ngo tubone ahantu hagutse ho gufasha abana kuzamura impano zabo muri iyi mikino, ariko nanone bitabire siporo mu gihe bari mu biruhuko.”
“Mu bana 180 bari hagati y’imyaka itanu na 15 twari kumwe na bo mu gihe cy’amezi abiri, 60 tuzakomeza kubakurikirana, bajye bahabwa aya masomo mu mpera z’icyumweru.”
Uyu mwiherero w’abana utegurwa na ‘Children and Youth Sports Academy’, watangiye kuba mu 2010, uhera muri Stade Amahoro mbere y’uko Zaria Court ijyamo nk’umufatanyabikorwa.
Mukasa Nelson amenyerewe mu gutegura no gukoresha siporo rusange zizwi nka Car Free Day ndetse n’abantu ku giti cyabo mu Rwanda. Ibi yabiherewe igihembo mpuzamahanga cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri siporo gitangwa cya ‘Vigor unsung Heroes Awards International’.
Uyu kandi ategura amarushanwa ahuza amarerero y’umupira w’amaguru by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gushaka impano za ruhago no kuzishakira amakipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!