Kaboyi yaje muri Rayon Sports mu mwaka wa shampiyona wa 2023 aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, aho yari asigaranye amezi arindwi akinira iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona giheruka.
Uyu mukinnyi yaje kumvikana na yo bamwemerera ko yabaha ibihumbi 3.000$ akagura amasezerano yari asigaje, ari na ko kwerekeza muri Tanzania aho yari yararangije kumvikanana Yanga Princess ishaka guhigika Simba Queens muri ruhago y’abagore muri Tanzania.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Axella Bella Kana, yatangarije IGIHE ko bamaze kurekura Kaboyi kandi ko bamwifuriza amahirwe masa aho yerekeje.
Kaboyi yaje muri Rayon Sports avuye mu ikipe y’Inyemera, aho yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona umwaka ushize, ku nshuro ya mbere yari igikinnye nyuma yo kuzamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!