Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026, ni bwo iyi kipe yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore muri Tanzania yifurije amahirwe masa uyu mukinnyi.
Hashize imyaka ibiri Mukandayisenga akinira Yanga Princess, ndetse buri mwaka ni we wabaga umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’abagore muri Tanzania, aho yinjije ibitego 20.
Nyuma yo kwitwara neza yabengutswe n’amakipe atandukanye, ariko ahitamo kwerekeza muri Wuhan Jiangda Women’s FC, aho yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Mukandayisenga yageze muri Yanga Princess avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze kuyifasha kwegukana Igikombe cya Shampiyona. Indi kipe yakiniye ni Inyemera FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!