00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhoza wacunguye Etoile de l’Est yakiriwe nk’umwami ku ishuri yigaho

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 April 2024 saa 02:23
Yasuwe :

Muhoza Daniel wahesheje Etoile de l’Est amanota atatu y’ingenzi imbere ya Marines yakiriwe bidasanzwe na bagenzi be n’ubuyobozi bw’Ikigo cya GS Gasetsa TSS.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere, tariki 29 Mata 2024 ubwo Muhoza w’imyaka 17 yajyaga kwiga nk’ibisanzwe maze agasanga bagenzi be bakoze imirongo ibiri agomba kunyuramo hagati bamukomera amashyi, mu kumushimira ku bw’akazi keza yakoze mu mpera z’icyumweru.

Ku Cyumweru, tariki 28 Mata 2024, Etoile de l’Est yari yakiriye Marines FC mu mukino wishiraniro cyane ko iyi kipe yo mu Burasirazuba iri mu rugamba rwo kurwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Igitego cya Muhoza Daniel cyo ku munota wa 43, nicyo cyatandukanyije impande zombi bituma Etoile de l’Est igira amanota 28 inganya na Bugesera FC ya 15.

Ibi kandi byatumye iyi kipe ikomeza kwizera kuzaguma mu Cyiciro cya Mbere, cyane ko shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire.

Muri yo, Etoile de l’Est isigaje gusura Police FC ku wa 3 Gicurasi, mu gihe izasoza yakira Bugesera FC bakurikirana ku rutonde tariki 11 Gicurasi 2024.

Kuri uyu wa Mbere, ubwo Muhoza Daniel yageraga ku ishuri ari kumwe n'Umunyamabanga wa Etoile de l'Est (ibumoso) ndetse n'Umuyobozi w'Ikigo cya GS Gasetsa TSS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .