Itangazo Ferwafa yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, rivuga ko Muhire yahagaritswe kubera impamvu zifitanye isano n’amakosa yo mu ‘nshingano ze.’
Rikomeza rivuga ko Delphine Uwanyiligira wari Komiseri w’ibijyanye n’Amategeko, ari we ugiye “gufata uyu mwanya mu buryo bw’agateganyo”.
Today, 20th June 2022, FERWAFA has suspended Mr. Muhire Henri Brulart from his duties as General Secretary due to issues of accountability falling under the scope of his work.
Mrs.Delphine Uwanyiligira, the Legal commissioner will assume office on interim basis.
— Rwanda FA (@FERWAFA) June 20, 2022
Ferwafa nta mpamvu yatangaje zatumye Muhire ahagarikwa ariko abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru babihuza n’amanyanga yakozwe mu kirego cyateje intungunda hagati ya Rwamagana City na AS Muhanga zahuriye mu mukino wa 1/4 mu rugamba rwo gushaka ikipe izamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Rwamagana City FC yarezwe na AS Muhanga ko yakinishije umukinnyi witwa Mbanza Joshua ukandi afite amakarita atatu y’umuhondo.
Ferwafa yabanje gusezerera Rwamagana City mu irushanwa, itegeka ko iterwa mpaga. Nyuma y’aho, ikipe yo mu Karere ka Rwamagana yarajuriye ndetse ubujurire bwayo buhabwa ishingiro, yemererwa gukomeza nyuma yo gusanga yararenganyijwe.
Muhire Henri Brulart yahagaritswe ku mwanya we nyuma y’amezi atandatu yari amaze ahawe inshingano.
Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho mbere yo kwegura. Tariki ya 12 Nzeri 2021 ni bwo Uwayezu yeguye, inshingano zisigaranwa na Iraguha David wari Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa Ferwafa.
Muhire Henry afite inararibonye n’uburambe bw’imyaka 10 mu bikorwa bifitanye isano n’umupira w’amaguru. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Flash FM mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino hagati ya 2006 na 2011.
Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Muntu n’Iterambere (Arts in Population Studies and Development) yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhinde.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!