Ibi bibaye nyuma y’uko Muhire arangije amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports yakiniraga umwaka ushize anayibereye kapiteni.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu musore aragera mu gihugu cya Kuwait mu masaha 48.
Muhire usanzwe ukina mu kibuga hagati asanze muri iyi kipe Jorge Paixão wari umutoza we umwaka ushize muri Rayon Sports.
Jorge Paixão na Daniel Ferreira batozaga Rayon sports umwaka ushize nibo bahawe intego yo kugarura iyi kipe yo muri Kuwait mu cyiciro cya mbere, dore ko yamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize.
Al Yarmouk ni ikipe yashinzwe mu 1965, ikinira kuri stade ya Abdullah Al-Khalifa yakira abantu ibihumbi 16.
Muhire Kevin si ubwa mbere agiye gukina hanze y’u Rwanda kuko yaherukaga mu Misiri mu ikipe ya Misr lel-Makkasa na Saham Club yo muri Oman.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!