00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhire Kevin ntazakina na Rayon Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 3 August 2026 saa 07:34
Yasuwe :

Kapiteni wa Jamus FC, Muhire Kevin, wakiniye Rayon Sports na yo akayibera kapiteni, yatangaje ko kubera imvune yagiriye mu mukino uheruka atazakina n’iyi kipe yahozemo.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo yakoreye kuri Kigali Pele Stadium, yitegura umukino uzayihuza na Rayon Sports.

Muhire ni umwe mu bakinnyi bafashije Jamus FC kugera muri ½ cya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma y’uko iyoboye Intsinda B yari isangiye na Singida Black Stars, Simba SC Club na Mogadishu City.

Yavuze ko kuba baritwaye neza mu mikino y’amatsinda, bigaragaza imbaraga bafite kandi ikipe ye izitwara neza muri iri rushanwa riri kubera mu Rwanda.

Ati “Ni umukino uzaba ukomeye. Ni ahabo ho guhatana ariko intsinzi izaba iri mu ruhande rwacu. Ntabwo nzakina kugeza ubu kuko naravunitse. Nifuzaga gukina abafana bakabona ko nazamuye urwego. Bikunze nakina ariko bitanakunze naba ndi inyuma ya Jamus, tugomba gutsinda uko byagenda kose.”

Muhire Kevin yavunikiye mu mukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda wabahuje na Mogadishu City, kugeza ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga kugira ngo harebwe niba yakina na Rayon Sports.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, na we yagaragaje ko azi neza ko Muhire Kevin azabwira Jamus FC imibereho n’imikinire y’iyi kipe yahozemo, bityo agiye gushaka ubundi buryo azakina na yo akagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup.

Muri Kamena 2025 ni bwo Muhire w’imyaka 27, yagiye muri Sudani y’Epfo nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports. Ni amasezerano yarangiye ayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro.

Muhire Kevin wavunikiye mu mukino wa Mogadishu City ntazakinira Jamus FC ihura na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages