Hashize iminsi hari amakuru ahwihwiswa avuga ko hari umwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba wasabye Muhazi United na Etoile de l’Est kwitsindisha imikino ibiri isigaye kugira ngo abe arizo zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Bivugwa ko uyu mwanzuro wafashwe utyo nyuma y’aho amakipe ane yo mu Ntara y’Iburasirazuba yose ari abakandida bo kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri, ngo ubuyobozi bukaba bwarahisemo ko hamanuka Muhazi United na Etoile de l’Est aho kumanuka Bugesera FC na Sunrise FC.
Aya makuru adafite urwego na rumwe ruyemeza yavugaga ko kuri ubu umukino uzahuza Muhazi United na Bugesera FC usa n’uwarangiye ngo kuko bizwi neza ko iyi kipe iba i Rwamagana izatsindwa ndetse ikanamanuka.
Mu butumwa Muhazi United yanyukije ku mbuga nkoranyambaga ikoresha, yavuze ko amakuru avuga ko basabwe kwitsindisha atari yo ko bazahatana kandi ko batazasubira mu cyiciro cya kabiri.
Ati “Turanyomoza amakuru akomeje gutambuka avuga ko ikipe yacu yasabwe gutsindwa ngo isubire mu Cyiciro cya Kabiri. Bakunzi bacu turabamenyesha ko ibirimo kuvugwa atari ukuri namba. Tuzahangana kandi tubijeje ko ikipe yanyu itazamanuka.”
Kuri ubu Muhazi United ifite amanota 32 ikaba iri ku mwanya wa 11, isigaranye imikino ibiri irimo uwa Bugesera FC mu gihe ku mukino usoza shampiyona bazasoreza kuri AS Kigali.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!