00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori hagati y’abayobozi b’abafana b’Amavubi bari gupfa miliyoni 3 Frw

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 April 2026 saa 07:59
Yasuwe :

Muhawenimana Claude umaze imyaka 12 ayobora itsinda ry’abafana b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yegujwe n’abo bafatanyije kuriyobora bamushinja kunyereza miliyoni 3 Frw ya FIFA Series 2026, yigarama iki cyemezo yise icyo gushaka kumuharabika.

Kuva tariki ya 26 kugeza kuri 30 Werurwe 2026, ni bwo mu Rwanda habere imikino y’amatsinda abiri ya FIFA Series 2026, aho Amavubi yegukanye n’igikombe cyo mu Itsinda A.

Amavubi asanzwe afite itsinda ryihariye ry’abafana, aho ku rwego rw’igihugu rifite Komite Nyobozi, ihagarariwe na Muhawenimana Claude usanzwe ayobora abafana ba Rayon Sports.

Nyuma y’iyi mikino, bivugwa ko iri tsinda ryahawe miliyoni 3 Frw, ariko ntiyarigeraho nk’uko byagaragajwe n’umwe mu bo bafatanyije kuyobora iri tsinda ry’abafana b’Amavubi.

Bakimara kubura aya mafaranga bagerageje gukora inama zitandukanye zo gusuzuma imikorere y’ubuyobozi no kumenya impamvu ya mafaranga yabuze, ariko Muhawenimana ntiyazitabira, ndetse bagaragaje ko ngo yayakoresheje mu nyungu ze bwite.

Bagaragaje kandi ko ngo amafaranga yanyujijwe kuri konti ze bwite ndetse n’amasezerano yagiranye n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yayakoze mu izina rye bwite aho kuba iry’itsinda.

Ibi byatumye biyemeza kumuhagarika kuri izi nshingano yari amazeho imyaka 12, nubwo umwanzuro ntakuka utarafatwa n’abagize iyi komite barimo Visi Perezida, Anita Kivuye.

Hari kandi Minani Hemedi ushinzwe ubukangurambaga, Bayingana Innocent w’umubitsi, CIP (Rtd) Kayitana Vincent ushinzwe umutekano na Vandamme Watchuma ushinzwe ibikoresho.

Ni gute Visi Perezida yeguza Perezida? Muhawenimana mu rujijo

Muhawenimana yavuze ko ashingiye ku makuru y’ibinyoma arimo n’isebanya, yifuje gushyira umucyo kuri ibi bibazo n’intandaro yabyo.

Yavuze ko yasabwe na FERWAFA gushaka ahantu hakodeshwa ibikoresho by’abafana birimo ingoma n’ibindi byifashishwa mu gufana, ahabwa amafaranga atageze kuri miliyoni 1,5 Frw.

Avuga ko aya mafaranga atari ayo kugabana n’abafana cyangwa abo bafatanyije kuyobora iri tsinda, kuko ahabwa inshingano nta byari birimo kandi buri wese yahawe amafaranga ye yari agenewe muri icyo gikorwa.

Ati “Nyuma yo kuyahabwa nasabwe na bamwe mu basanzwe baba muri Komite Nyobozi ko nabaha kuri ayo mafaranga tukayagabana, mbasubiza ko ayo mafaranga agenewe ibikoresho atari ayo kugabana, cyane ko buri wese yari yagenewe amafaranga kuri konti ye, amufasha mu bukangurambaga.”

“Izi nshingano naziherewe mu nama yagutse iyobowe n’inzego zitandukanye zateguraga FIFA Series, ndetse n’abo bavuga ko nta cyizere bamfitiye bari bayirimo. Kuki nta wasabye ijambo ngo avuge ko izo nshingano ntazikwiye?”

Muhawenimana agaragaza ko igikorwa cyo kugabanya amafaranga abafana byakozwe n’abakozi ba FERWAFA bashinzwe umutungo kandi abo nta kibazo bamufiteho.

Uyu mugabo yaciye amarenga yo kuba yagana amategeko mu gihe bakomeza kumusebya.

Ati “Mu mategeko agenga itsinda ry’abafana, nta na hamwe hari ko Visi Perezida yeguza Perezida, keretse inteko rusange yateranye igafata icyo cyemezo. Naho iyo bikozwe mu nyungu bwite z’umuntu, nta gaciro biba bikwiye guhabwa.”

“Ibyo bavuga bya miliyoni 3 Frw ni ibinyoma, ndetse amafaranga yakoreshejwe uko bikwiye. Ndibutsa ko gusebanya no guharabika ari ibyaha bihanwa n’amategeko, nsaba abantu kwirinda ibibarangaza.”

Aba bafana bari gushyamirana mu gihe bagomba gutegura ibikorwa byo gushyigikira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore batarengeje imyaka 17 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bazahuriramo na Zambia kuri Kigali Pele Stadium ku wa 17 Mata 2026.

Muhawenimana Jean Claude yakuwe ku buyobozi bw'abafana b'Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages