Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo guhesha Police FC Igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.
Biragoye ko hari isoko ry’igura n’igurisha ryarangira, Muhadjiri atavuzwe muri Rayon Sports cyane ko hari n’igihe byapfuye ku munota wa nyuma.
Kuri iyi nshuro nabwo aya makuru arahari gusa uyu mukinnyi yayahakanye avuga ko nta kipe baraganira yewe na Police FC arimo.
Yagize ati “Ntabwo ndavugana na Rayon Sports. Ndacyari ku isoko ubu, nsigaje imikino ibiri muri Police FC kandi nsoje amasezerano yanjye ariko nta kipe iranganiriza. Ku mutima wanjye mba numva ntakina mu Rwanda ariko nanone ndi umuntu bishobora kwanga bikaba ngombwa ko ariho nkina.”
Muhadjiri avuga ko yifuza kongera gukina hanze y’u Rwanda kuko gukina mu rugo cyane bituma umukinnyi adahabwa agaciro akwiye.
Ati “Akenshi iyo ukina mu rugo ntabwo abantu baguha icyubahiro ukwiye, ikindi kukubona cyane batangira kuvuga ko wanashaje kandi atari byo. Ngiye hanze byamfasha gusa shampiyona ziracyarimo buriya tuzabimenya nizirangira.”
Hakizimana Muhadjiri ni umwe mu bakinnyi beza b’Abanyarwanda, muri uyu mwaka akaba amaze gutsinda ibitego icyenda muri shampiyona.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 amaze gukina hanze y’u Rwanda inshuro ebyiri, aho iya mbere hari mu 2019/20 ubwo yari muri Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Hari kandi mu 2022 ubwo yari muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite ari nayo yavuyemo asubira muri Police FC mu ntangiriro za 2023.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!