00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugunga Yves yasinyiye Kiyovu Sports imyaka ibiri

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 16 August 2023 saa 06:40
Yasuwe :

Rutahizamu Mugunga Yves wakiniraga APR FC yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri ku giciro kitatangajwe.

Mugunga utarashyizwe mu mibare ya APR FC nyuma y’uko ihinduye politiki igakinisha abanyamahanga, byabaye ngombwa ko ishaka gutiza uyu rutahizamu muri Mukura Victory Sports aho yari kujyana na Ishimwe bombi barabyanga.

Na AS Kigali yagiranye ibiganiro na Mugunga Yves byari bigamije kumutiza mu gihe cy’umwaka umwe yari asigaje ku masezerano ya APR FC gusa byaje kurangira atayerekejemo.

Uwo mwaka umwe waguzwe na Kiyovu Sports inamwishyura undi umwe, iba imyaka ibiri uyu rutahizamu akinira Ikipe yo ku Mumena.

Mugunga w’imyaka 26 yatangiye gukina ruhago mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC azamukira mu Intare FC yakinaga icyiciro cya kabri, azamurwa mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2018.

Mugunga Yves yagiye muri Kiyovu Sports asanga abandi bakinnyi bashya barimo Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari usoje amasezerano muri AS Kigali, Gakuru Matata yakuye muri Rutsiro FC, Myugariro Kazindu Guy Brian wavuye muri Gasogi United, Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua, Umunya-Angola utaha izamu, Fofo Cabungula, Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Rutahizamu Mugunga Yves yasinyiye Kiyovu Sports imyaka ibiri nyuma y'imyaka itanu akinira APR FC yamuzamuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages