00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Gilbert yasabye anakwa Mpinganzima Josephine (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 October 2025 saa 06:12
Yasuwe :

Mugisha Gilbert ukinira APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yasabye anakwa umugore we Mpinganzima Josephine mu muhango wabereye kuri Romantic Garden.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, ni bwo uyu mukinnyi utarajyanye na bagenzi be mu Misiri mu mukino wa Pyramids wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League yasezeranye.

Ni imihango yabanjirijwe no gusaba no gukwa byabereye kuri Romantic Garden, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana muri Romantic Church, mbere y’uko basubira Romantic Garden hakiriwe abitabiriye iyi mihango.

Mugisha na Mpinganzima bamaze imyaka itatu bari mu rukundo, ariko ku wa 25 Ukwakira 2024, biyemeza kubihamiriza imbere y’amategeko mu muhango wabereye Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Nubwo bakundanye mu 2022, si bwo bari bamenyanye kuko baziranye cyane uyu rutahizamu unyura mu mpande agikinira Rayon Sports, atarerekeza muri APR FC mu 2021.

Biteganyijwe ko nyuma y’imihango y’ubukwe uyu mukinnyi agomba guhita asanga bagenzi be mu mwiherero w’Amavubi ari gutegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azahuriramo na Benin ndetse na Lesotho.

Mugisha Gilbert na Mpinganzima Josephine bamaze myaka irenga itanu bakundana
Mugisha Gilbert agomba kujya mu Ikipe y'Igihugu nyuma y'imihango y'ubukwe
Mugisha Gilbert ntiyajyanye na APR FC mu Misiri kubera ubukwe
Mugisha Gilbert na Mpinganzima Josephine bagiye kubana akaramata
Imihango y'ubukwe bwa Mugisha Gilbert yabereye Romantic Garden

Amafoto: Omar Pictures


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages