Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, ni bwo uyu mukinnyi utarajyanye na bagenzi be mu Misiri mu mukino wa Pyramids wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League yasezeranye.
Ni imihango yabanjirijwe no gusaba no gukwa byabereye kuri Romantic Garden, hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana muri Romantic Church, mbere y’uko basubira Romantic Garden hakiriwe abitabiriye iyi mihango.
Mugisha na Mpinganzima bamaze imyaka itatu bari mu rukundo, ariko ku wa 25 Ukwakira 2024, biyemeza kubihamiriza imbere y’amategeko mu muhango wabereye Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Nubwo bakundanye mu 2022, si bwo bari bamenyanye kuko baziranye cyane uyu rutahizamu unyura mu mpande agikinira Rayon Sports, atarerekeza muri APR FC mu 2021.
Biteganyijwe ko nyuma y’imihango y’ubukwe uyu mukinnyi agomba guhita asanga bagenzi be mu mwiherero w’Amavubi ari gutegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azahuriramo na Benin ndetse na Lesotho.
Amafoto: Omar Pictures



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!