00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Gilbert ashobora gukinira APR FC mu mwaka utaha w’imikino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 June 2020 saa 07:52
Yasuwe :

Nyuma ya Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert ni undi mukinnyi wa Rayon Sports ushobora kuzakinira APR FC mu mwaka utaha w’imikino nk’uko amakuru IGIHE yamenye abyemeza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo rutahizamu wa Rayon Sports,Bizimana Yannick, yasinyiye APR FC nubwo byamaganiwe kure n’iyi kipe yari amazemo umwaka umwe.

Rayon Sports ivuga ko Bizimana Yannick ari umukinnyi wayo ndetse “Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk’uko bamwe mu banyamakuru babitangaje! Hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon Sports”

Ibi ni nako bimeze kuri Mugisha Gilbert na we usigaje umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma y’uko yari yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2019.

Aganira na IGIHE, Mugisha Gilbert yavuze ko amakuru amwerekeza muri APR FC ayumva avugwa, ariko atazi inkomoko yayo kuko akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Ati “Ibyo ntabyo nzi kuko nta nubwo mpari. Ntabyo nzi, mbyumva gutyo mubivuga. Ndacyafite umwaka umwe muri Rayon Sports, ndi umukinnyi wa Rayon Sports.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Radio 10 yatangaje ko “Tariki ya 4 Kamena, saa 16:32, Rayon Sports yakiriye miliyoni 20 Frw kuri konti yayo, avuye kuri konti ya APR FC Seniors, yo kugura Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert.”

Umwe mu baba hafi ya Mugisha Gilbert yabwiye IGIHE ati “Bisa n’ibyarangiye Mugisha Gilbert azakinira APR FC mu mwaka utaha.”

Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick niberekeza muri APR FC bazaba biyongereye ku bandi bakinnyi batanu bageze muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino bavuye muri Rayon Sports, barimo Manzi Thierry, Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier ‘Sefu’ na Bukuru Christophe.

APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/2021, iheruka kugura Nsanzimfura Keddy imukuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bakiniraga AS Muhanga.

Mugisha Gilbert (imbere) na Bizimana Yannick (inyuma) bamaze kugurwa na APR FC
Mugisha Gilbert avuga ko amakuru amwerekeza muri APR FC ayumvana abanyamakuru kuko agifite umwaka umwe muri Rayon Sports
Mugisha Gilbert yishimira igitego yatsinze Gicumbi FC mu mwaka w'imikino wa 2018/19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages