Abanyarwanda bakina hanze ni bamwe mu babonye umwanya wo kuruhuka, dore ko batigeze bitabira imikino ya gicuti n’andi marushanwa aheruka guhuza amakipe y’ibihugu.
Ibi ni bimwe mu byatumye bagumana n’amakipe yabo bakomeza kwitegura amarushanwa atandukanye arimo n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye muri iyo mikino.
Umunyezamu w’Amavubi ukinira Kaizer Chiefs, Ntwari Fiacre, wabazwe urutugu aracyarwaye ku buryo ataranatangira imyitozo. Mu mpera z’icyumweru ikipe ye itamufite yakinnye na Al Masyr yo Misiri ikinamo mugenzi we Mugisha Bonheur.
Muri uyu mukino wa mbere mu Itsinda D rya CAF Confederation Cup, Mugisha yitwaye neza, dore ko yafunguye amazamu ku munota wa 59, igitego cyakurikiye ikarita y’umuhondo yahawe ku munota wa 43.
Kaizer Chiefs yishyuye iki gitego ku munota wa 66, gusa ku wa 87 Mohamed Hashem wa Al Masyr ashyiramo icya kabiri cyatumye ikipe yabo icyura amanota atatu.
Jamus SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo ikinamo Muhire Kevin yanyagiye Simba SC Juba ibitego 8-1 mu mukino wa gicuti. Muhire wari waragize imvune ntiyakinnye uyu mukino ariko yatangiye gukora imyitozo.
Al Ahly Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad iri kwitegura umukino wa gicuti uyihuza na Al-Shorouk, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.
Biramahire Abeddy yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ES Setif akinira yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algeria yanganyaga na Oran 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Ishimwe Anicet ukina nka rutahizamu unyuze mu mpande muri Olympique Beja yo muri Tunisia, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 64, ubwo ikipe ye yatsindwaga na Club Africain igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Espérance Sportive de Zarzis yo muri icyo gihugu ikinamo Nshuti Innocent, yatsinze CA Bizertin ibitego 3-0, mu mukino utaragaragayemo rutahizamu w’Amavubi.
Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi, yakinnye igice cya kabiri ubwo ikipe ye yanganyaga na Waregem 0-0 mu mukino w’Umunsi wa 15.
RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yatsinzwe na Anderlecht igitego 1-0, mu mukino Samuel Gueulette yari ku ntebe y’abasimbura.
Zire FK yo muri muri Azerbaijan ikinamo Mutsinzi Ange yatsinze Gabala igitego 1-0, mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere. Uyu myugariro ntari mu bakinnyi bifashishijwe n’Umutoza Mukuru wayo Rashad Sadygov.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!