00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha Abdul waguzwe na Hapoel Hadera yerekeje muri Israel

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 July 2026 saa 03:40
Yasuwe :

Mugisha Abdoul wakinaga mu bwugarizi mu irerero ry’umupira w’amaguru rya Tony Football Excellence Program, yavuye mu Rwanda yerekeza muri Israel aho azakinira Hapoel Hadera FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Nyakanga 2026, ni bwo uyu mukinnyi yaherekejwe n’abo mu muryango we, mbere yo kujyana na Asi Rahamim usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Siporo muri Tony Football Excellence Program.

Asi Rahamim unahagarariye nyiri Hapoel Hadera, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi amufitiye icyizere ku kuzitwara neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Israel.

Ati “Nizeye Mugisha Abdul ku buryo azagenda agakina kandi akagaragza urwego rwiza. Yerekanye ko ashoboye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Rwanda no mu batarengeje imyaka 20, nta kabuza ko na hariya azerekana itandukaniro.”

“Urugendo rwe kandi ruzerekana ko mu Rwanda hari impano z’umupira w’amaguru, ibizatuma n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikomera.”

Mugisha yatangiriye umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya Musanze FC, akomereza muri Tony Football Excellence Program, ari na yo yamufashije kujya gukina hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko agiye gutangira urugendo rwo kuba umwe mu bakinnyi b’Abanhyarwanda bakomeye.

Ati “Ngiye kugaragaza ikinyabupfura, gukora imyitozo myinshi no gukora ibindi byose bihesha ishema u Rwanda, bikanerekana ko rufite impano z’abakina umupira w’amaguru.”

Nyuma ya Mugisha, undi mukinnyi uzajya gukina hanze y’u Rwanda ni Rutikanga Nyatanyi Jean Luc w’imyaka 19 waguzwe na kipe ya FC Red Black Pfaffenthal y’i Luxembourg.

Hari kandi rutahizamu Yangiriyeneza Erirohe w’imyaka 19, uzajya mu Ikipe ya APOEL Nicosia Football Cub, agakora igeragezwa ndetse n’isuzuma nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Ababyeyi ba Mugisha Abdul bamuherekeje i Kanombe
Mugisha Abdoul yaguzwe na Hapoel Hadera yo muri Israel
Mugisha Abdul yajyanye na Asi Rahamim
Umuryango wa Mugisha Abdul uramushyigikiye
Mugisha Abdul yasezeye kuri mushiki we mu buryo budasanzwe
Mugisha Abdul ari kumwe na Se

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages