Muri Gashyantare 2018, ni bwo Mubumbyi wari rutahizamu wa Bugesera FC, yavuye mu Rwanda yerekeza muri Mjällby AIF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède.
Nyuma y’imyaka umunani yongeye kugaruka mu Rwanda aho yakiniye umupira ku rwego rwo hejuru, agirana ikiganiro na IGIHE muri urwo rugendo rwe mu makipe yo mu Rwanda n’ay’i Burayi.
Mubumbyi yavuze uko yisanze muri APR FC yari ikipe ikomeye kandi irimo abakinnyi bakomeye, batumaga iba imwe mu makipe meza yo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “APR FC yari ifite abakinnyi benshi bari barahamagawe mu Ikipe y’Igihugu, ishaka kujya muri Tanzania, ariko kubera kutagira abakinnyi benshi, itira abakinnyi mu irerero ryayo. Yakuyemo njye, Sekamana Maxime na Nova Bayama.”
“Twagiye muri CECAFA gufasha abandi imyitozo no kujya ku ntebe y’abasimbura kugira ngo itaba yambaye ubusa. Ku mukino wa mbere twakinnye APR FC yatsinze ibitego bitandatu niba atari bitanu, umutoza aravuga ati ‘twatsinze reka nshyiremo n’aba bana bishimishe. Umupira wa mbere nafashe nahise ntsinda igitego. Abafana n’abayobozi barishimye baravuga ngo ahubwo igihe kirageze ko aba bana tubazamura.”
Mubumbyi yavuze ko gutsinda igitego muri CECAFA, kandi yari yinjiye asimbuye ntabyishimire mu buryo budasanzwe, byatumye umunyamakuru Rutamu Elie amuha agatazirano ka ‘Balotelli’ wari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani.
Ubwo uyu mukinnyi yavaga muri APR FC yashatswe n’amakipe atandukanye arimo Rayon Sports na AS Kigali, ariko kuba Gikundiro itaramuhereye igihe ibyo yashakaga, byatumye ajya muri AS Kigali yari yabimuhaye byose.
Avuga ko kujya muri iyi kipe atabitewe no kwanga guhemukira APR FC yari yaramureze ndetse ikanamuha amahirwe yo kwigaragaza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Urwego uyu mukinnyi yari agezeho rwatumye Abanyarwanda bamwitegaho byinshi bikomeye, ariko uko iminsi yashize indi igataha, byatumye ananirwa bitaragerwa, agahamya ko byatewe n’imvune nyinshi.
Ati “Abantu barategura ariko Imana na yo igategura ibyayo. Icyifuzo cyanjye cyari ugufasha amakipe nakiniye n’Ikipe y’Igihugu. Nakunze kugira ibibazo by’imvune cyane cyane izo mu tugombambari. Ibyo byose bikansubiza inyuma, nagaruka nkagaruka abandi baransize, ntekereza ko ari byo byamanuye.”
Mu mateka ye y’umupira w’amaguru, ahamya ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari yo yagiriyemo ibihe byiza, dore ko ayirimo yatsinze ibitego muri CAF Champions League ndetse akanatwarana na yo ibikombe.
Mubumbyi w’imyaka 31 yavuze ko adateganya guhagarika umupira w’amaguru, byongeyeho akaba akinafite icyizere cyo gukinira Amavubi adaheruka guhamagarwamo.
Ati “Ntabwo nari nabitekereza ariko igihe kizagera mpagarike gukina. Niteguye gukinira Ikipe y’Igihugu. Ntabwo nigeze numva umupira w’amaguru nawureka, ahubwo nakomeje kuwukunda, kugeza n’iyi saha ndacyawukunda. Ahubwo natunguwe n’ibyambayeho cyane cyane mbere yo kuva muri APR FC.”
Mubumbyi yavuze ko yatunguwe no kubona Amavubi atazakina Igikombe cy’Isi cya 2026, kuko bitewe n’uko yabonaga Torsten Spittler watozaga iyi kipe, icyizere cyari cyose ariko atandukanye na yo gihita kiyoyoka.
Mubumbyi Barnabe afatanyije na Yannick Mukunzi, baherutse gutera inkunga y’imyambaro irerero rya Runda Vision Center ritozwa na Kayitesi Egidie watozaga AS Kigali na mukuru we, Mubumbyi Adolphe ‘Hugo’.
Iyi ni intambwe ya mbere avuga ku rugendo rwe rwo gutanga umusanzu mu guteza umupira w’amaguru mu Rwanda, agamije gushinga ishuri ryigisha umupira w’amaguru.
Uyu mukinnyi wahiriwe n’ubuzima bwo muri Suède yaje no gushakiramo umugore banabyaranyemo umwana umwe, yahakiniye amakipe arimo Mjällby AIF, Sandvikens IF, Kramfors-Alliansen, Valbo FF na Helges IF.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!