Iri rushanwa rizabera i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, rikazakinwa tariki ya 5 n’iya 6 Kamena 2026. Biteganyijwe ko rizahuza abakinnyi barengeje imyaka 35, bahoze bakina umupira w’amaguru mu makipe atandukanye, bakongera guhura bagamije gukomeza ubucuti no gusigasira amateka y’umupira w’amaguru mu karere.
Ibihugu bizaryitabira ni u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). By’umwihariko, Tanzania izitabira ifite amakipe abiri, naho ibindi bihugu bikazahagararirwa n’ikipe imwe.
Iri rushanwa rifite intego yo guhuza aba bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru, bakongera gususurutsa no gusangiza abakunzi b’umupira impano zabo, ndetse no guteza imbere ubufatanye n’ubushuti hagati y’ibihugu bigize CECAFA.
Ku nshuro ya kane rigiye kuba, iri rushanwa rikomeje kuba igikorwa gikomeye gihuza abahoze bakina umupira w’amaguru, rikaba n’urubuga rwiza rwo kwibutsa amateka y’abo bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere barasabwa kuzitabira ari benshi, kugira ngo bashyigikire aba bakinnyi babasigiye amateka, banabone kongera kubareba ku kibuga.
Irushanwa ry’umwaka ushize ryabereye i Arusha muri Tanzania, ryegukanywe na C-Club yo muri Uganda itsinze Railway Wanderers yo muri Kenya kuri Penaliti 4-3.
Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali ni yo izaba ihagarariye u Rwanda. Umwaka ushize yaviriyemo muri ½ ikuwemo na Railway Wanderers yo muri Kenya iyitsinze ibitego 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!