Ku wa 16 Werurwe 2023, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inama y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ikaberamo amatora aho Gianni Infantino yatorewe indi manda izarangira mu 2027.
Iyi nama yabereye muri BK Arena, yari yitabiriwe n’abanyamuryango 208 batarimo ibihugu bya Zimbabwe na Sri Lanka byahagaritswe ndetse na Korea ya Ruguru itaritabiriye.
Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, Infantino yagize ati “Kuba perezida wa FIFA ni iby’agaciro. Ni ibidasanzwe kandi ni inshingano zikomeye. Nicishije bugufi ku bw’ubufasha bwanyu. Ndabizeza ko nzakomeza gukorera FIFA, gukorera inyungu za ruhago n’amashyirahamwe arenga 211 ku Isi.”
Perezida wa FIFA yashimangiye uruhare rw’uru rwego mu gutegura amarushanwa no guteza imbere ruhago. Yahishuye ko Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande uyu mwaka kizongererwa amafaranga y’ibihembo akagera kuri miliyoni 150$.
Ibyo bivuze ko azikuba gatatu ugereranyije n’ayatanzwe mu 2019 ndetse ni inshuro 10 ugereranyije n’ayatanzwe mu 2015 mbere y’uko ajya ku buyobozi.
Infantino yagarutse kandi ku Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu bahungu n’abakobwa kizajya gikinirwa buri mwaka n’andi marushanwa atandukanye arimo Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizajya cyitabirwa n’amakipe 32 hagamijwe guha amakipe atandukanye amahirwe yo kwigaragaza ku rwego rw’Isi.
Ku bijyanye n’umutungo, FIFA iteganya kwinjiza miliyari 11$ hagati ya 2023-2026, azaba yiyongereye ugereranyije n’intego ya miliyari 6,4$ yari yihawe hagati ya 2019-2022, ariko hakaba hagaragajwe ko habonetse miliyari 7,5$.
Hemejwe ko inama itaha ya FIFA izaba tariki ya 17 Gicurasi 2024 mu gihe aho izabera hazemezwa nyuma.
Inama ya 73 ya FIFA yabereye muri BK Arena ku wa 16 Werurwe 2023Ubwo abayobozi n'abanyabigwi batandukanye bagera muri BK Arena ahabereye iyi namaArsène Wenger ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FIFA yari mu bitabiriye iyi namaNi ku nshuro ya kabiri, Arsène Wenger yaje mu Rwanda nyuma yo kuhagera bwa mbere mu 2021 yitabiriye Inama ya CAFIgikombe cy'Isi cy'Abagore kizakinwa muri Nyakanga-Kanama uyu mwaka kiri mu byaganiriweho mu namaMuri BK Arena ahabereye inama, ni uku hari hateguyeAbahagarariye amashyirahamwe atandukanye bari bicaye hakurikijwe uko ibihugu byabo byitwaPierluigi Collina uyobora Komisiyo y'Abasifuzi muri FIFAUmunya-Brésil Cafu yitabiriye iyi nama nk'umwe mu banyabigwi ba FIFAPerezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa ry'Inama ya FIFA ari na Gianni Infantino uyobora uru rwego rwa ruhago ku IsiGianni Infantino yashishikarije abitabiriye iyi nama kugura imipira ikorwa n'AbanyarwandakaziMu ijambo rye ritangiza inama, Infantino yavuze uburyo amateka u Rwanda rwanyuzemo yamuremyemo icyizere ubwo yiyamarizaga kuyobora FIFA mu 2016Perezida Kagame yavuze ko Infantino ari we muyobozi FIFA yari ikeneyeKu wa 16 Werurwe 2023, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inama y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yanabereyemo amatora aho Gianni Infantino yatorewe indi manda izarangira mu 2027Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe, yitabiriye iyi namaEdnaldo Rodrigues uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri BrésilRaporo zitandukanye zirimo iz'umutungo, zemezwaga nyuma yo kwerekana uko zihagazeMuri iyi nama ni ho hatorewe Infantino aho azakomeza kuyobora FIFA kugeza mu 2027Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Fatma Samoura ni we wari uyoboye gahundaPerezida wa FIFA, Gianni Infantino, yahaye Perezida Kagame umupira uriho izina rye na nimero 23, wanditseho amagambo avuga ko umupira uhuza Isi yosePerezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye Inama ya 73 ya FIFAInfantino yahishuye uburyo Perezida Kagame yamuguriye itike yo kureba umukino wa nyuma wa CHAN 2016 yakiriwe n'u RwandaAbayobozi bakuru muri FIFA bunamira umunyabigwi Pelé witabye Imana mu mpera za 2022Hafashwe umunota wo kwibuka PeléRajesh Patel uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Fiji, akaba na Visi Perezida wa OFCCafu yambaye utwuma duhindura ururimi kugira ngo abashe gusobanukirwa ibyavugwagaUmunya-Nigeria Jay Jay Okocha ni umwe mu bitabiriye iyi namaInama ya 73 yitabiriwe n'abanyamuryango bayo 208 batarimo Zimbabwe na Sri Lanka bahagaritswe na Korea ya Ruguru itaritabiriyeBK Arena yari yarimbishijwe byihariye. Iyi nama ya FIFA yinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 10 FrwPerezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yari muri iyi namaArsène Wenger yagaragaje imishinga igamije iterambere rya ruhago muri FIFA irimo no gushyiraho 'academie' muri bihugu byibuze guhera mu 2026Samuel Eto'o uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun na we yari i KigaliPierluigi Collina uyobora Komisiyo y'Abasifuzi muri FIFA, yavuze uburyo bari gutekereza VAR yarushaho gukora neza kandi bigizwemo uruhare n'abasifuzi bake, agaragaza n'uburyo butandukanye bw'ikoranabuhanga bashaka kuzana mu mupira w'amaguru mu kunoza imisifurireAmabendera y'abanyamuryango bose ba FIFA yari yashyizwe muri BK ArenaAsoza inama, Infantino uyobora FIFA yavuze ko mu 2026 na 2027, amafaranga ahabwa amakipe y'abagabo n'abagore mu Gikombe cy'Isi azaba anganaPerezida wa FIFA yashimiye byihariye Umunya-Pologne Marcin Oleksy uheruka kwegukana "FIFA Puskas Award" kubera igitego cyiza yatsinze mu mwaka ushizeNyuma y'inama, abayobozi batandukanye baboneyeho gushimira Infantino wongeye gutorerwa kuyobora FIFAArsène Wenger watoje Arsenal, aganira na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore MimosaGianni Infantino yaganiriye n'abanyamakuru nyuma y'inamaMu kiganiro cyamaze isaha, Infantino wibasiye itangazamakuru rimunenga, yavuze ko kongera amakipe yitabira Igikombe cy'Isi bitazatuma uburyohe bwacyo bugabanuka ahubwo bizaha amahirwe abakinnyi benshi b'abahanga
Ibitekerezo 0