Iyi nama yabereye muri BK Arena, yari yitabiriwe n’abanyamuryango 208 batarimo ibihugu bya Zimbabwe na Sri Lanka byahagaritswe ndetse na Korea ya Ruguru itaritabiriye.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bitabiriye itangizwa ryayo, aho yashimiye FIFA kuba yarahisemo u Rwanda.
Muri iyi nama ni ho habereye amatora, Gianni Infantino uyobora FIFA kuva mu 2016, wari umukandida rukumbi, yemejwe ko akomeza kuyobora uru rwego kugeza mu 2027.
Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, Infantino yagize ati “Kuba perezida wa FIFA ni iby’agaciro. Ni ibidasanzwe kandi ni inshingano zikomeye. Nicishije bugufi ku bw’ubufasha bwanyu. Ndabizeza ko nzakomeza gukorera FIFA, gukorera inyungu za ruhago n’amashyirahamwe arenga 211 ku Isi.”
Perezida wa FIFA yashimangiye uruhare rw’uru rwego mu gutegura amarushanwa no guteza imbere ruhago. Yahishuye ko Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande uyu mwaka kizongererwa amafaranga y’ibihembo akagera kuri miliyoni 150$.
Ibyo bivuze ko azikuba gatatu ugereranyije n’ayatanzwe mu 2019 ndetse ni inshuro 10 ugereranyije n’ayatanzwe mu 2015 mbere y’uko ajya ku buyobozi.
Infantino yagarutse kandi ku Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu bahungu n’abakobwa kizajya gikinirwa buri mwaka n’andi marushanwa atandukanye arimo Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizajya cyitabirwa n’amakipe 32 hagamijwe guha amakipe atandukanye amahirwe yo kwigaragaza ku rwego rw’Isi.
Ku bijyanye n’umutunfo, FIFA iteganya kwinjiza miliyari 11$ hagati ya 2023-2026, azaba yiyongereye ugereranyije n’intego ya miliyari 6,4$ yari yihawe hagati ya 2019-2022, ariko hakaba hagaragajwe ko habonetse miliyari 7,5$.
Hemejwe ko inama itaha ya FIFA izaba tariki ya 17 Gicurasi 2024 mu gihe aho izabera hazemezwa nyuma.




































































Reba hano andi mafoto menshi yaranze iyi nama ya FIFA.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!