00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Thiago Silva yasezeye Chelsea FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 April 2024 saa 04:33
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka ine, Thiago Silva wari myugariro wa Chelsea FC yasezeye muri iyi kipe mu gahinda kenshi, agaragaza ko mu mwaka utaha w’imikino atazaba ari kumwe nayo.

Ni ubutumwa bwashyizwe hanze hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ze n’iz’ikipe ye ku wa Mbere, tariki ya 29 Mata 2023.

Mu 2020 ni bwo Thiago Silva yageze muri Chelsea amaze gusoza amasezerano ye muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yakiniraga icyo gihe.

Igihe cye cyo kuhagera ntabwo abafana bari bemerewe kugera ku bibuga kugira ngo bamwakire ndetse banamwereke urukundo cyane ko yari agiye kuyobora ubwugarizi bwayo.

Thiago avuga ku kwakirwa kwe yavuze ko byatinze ariko amaherezo abafana bageze ku kibuga ndetse bakanamwereka urukundo rudasanzwe ruzatuma yifuza gusubira muri iyi kipe mu bundi buryo.

Ati “Chelsea ivuze ikintu kinini. Nageze hano mu bihe by’icyorezo bitari umwanzuro wanjye gusa ahubwo n’uw’umuryango. Aho abafana bagarukiye baranyishimiye bidasanzwe. Abana banjye ubu barayikinira kandi bazagumana na yo.”

“Ibyo nakoze byose mu myaka ine, nizera ko natanze ibyo nari mfite byose. Ariko murabizi buri kintu kigira itangiriro, hagati ndetse n’iherezo. Ntibivuze ko njyiye burundu, nizeye ko amarembo nsize afunguye kugira ngo nzabone uko ngaruka hano mu zindi nshingano.”

Umunya-Brésil Thiago Emiliano da Silva yageze muri Chelsea amaze imyaka 18 muri PSG nayo yagezemo avuye muri AC Milan yo mu Butaliyani.

Usibye kuba kapiteni wa Chelsea, yayikiniye imikino irenga 109 afatanya nayo kwegukana UEFA Champions League mu mwaka w’imikino (2020-21), UEFA Super Cup (2021) na FIFA Club World Cup (2021).

Uyu mwaka w’imikino ntiwigeze uhira uyu mukinnyi kuko yagize imvune y’akagombabari yatumye adakina imikino myinshi ndetse mu mukino wo ku wa Gatandatu Chelsea yanganyijemo na Aston Villa ibitego 2-2 akaba yaragiriyemo indi mvune.

Nubwo afite ikibazo ariko bivugwa ko hari ibiganiro hagati ye na Fluminense y’iwabo ku buryo ariyo yazasorezamo umupira w’amaguru.

Thiago Silva yasezeye muri Chelsea yari amazemo imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .