Nubwo amakipe yombi atatangaje ku mugaragaro amafaranga yagurishijweho Rogers, amakuru yatangajwe avuga uyu mukinnyi yaguzwe arenga miliyoni 116 z’Ama-pound Manchester City yari yishyuye Nottingham Forest igura umukinnyi Elliot Anderson muri Nyakanga 2026.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23, wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, agiye muri Chelsea nyuma y’ibihe byiza yagize muri Aston Villa. Morgan ahenze kurusha Umunya-Ecuador, Moisés Caicedo Chelsea yaguze muri Brighton & Hove Albion kuri miliyoni 115 z’Ama-pound mu 2023.
Rogers yavuze ko yishimiye cyane kwinjira muri Chelsea, avuga ko ari ikipe yahoze akunda kuva akiri umwana.
Yagize ati “Nishimye cyane. Kuri njye, Chelsea ni yo kipe ikomeye kurusha izindi i Londres kandi ni ikipe nahoze nkunda kuva nkiri muto.”
Chelsea bikomeje gahunda yo kongera imbaraga mu bakinnyi bakiri bato bafite ubushobozi bwo kuyifasha mu myaka iri imbere.
Uyu mukinnyi yagaragaye cyane mu mwaka w’imikino ushize ndetse anitabira imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 ari kumwe n’u Bwongereza.
Ubu Morgan Rogers yinjiye mu mateka nk’umukinnyi w’Umwongereza waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi, asize inyuma abandi bakinnyi bakomeye bari bafite ako gahigo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!