00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mohammed Adil Erradi yagizwe Umutoza Mukuru wa Liberia

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 May 2026 saa 07:45
Yasuwe :

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Liberia (LFA) ryemeje ko Umunya-Maroc Adil Erradi Mohamed watoje APR FC, yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Liberia.

Kuri uyu Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, ni bwo LFA yateguye umuhango wo kwakira Adil ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano ye azamara imyaka itatu.

Adil yavuye mu Rwanda mu 2022, nyuma yo gutandukana na APR FC batari bameranye neza, amakimbirane yarangiriye mu manza zageze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

Uyu mugabo kuva yava muri APR FC, yananiwe kubona undi uzayifasha kugera ku ntego, zaba izo gukina umukino mwiza cyangwa se kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

LFA yari imaze igihe ishaka ibisubizo by’Ikipe y’Igihugu, dore ko mu mikino itandatu iheruka gukina yaba iya gicuti no gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yatsinze umwe inganya ibiri, indi itatu irayitsindwa.

Umutoza wabanje gushakwa ni Rachid Taoussi, ariko ibiganiro ntibyagenda neza, akazi gahabwa Adil Erradi waherukaga muri KACM Marrakech yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc yavuyemo mu 2025.

Adil yahawe akazi ko kuzajyana Liberia mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Kenya na Uganda. Iyi kipe kimwe n’andi yo muri Afurika bizamenya amakipe bisangiye amatsinda ku wa 19 Gicurasi 2026.

Adil Erradi Mohamed yagizwe Umutoza Mukuru wa Liberia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages