Ikipe y’Igihugu ya Misiri iri mu Itsinda B isangiye na Angola, Malawi na Sudani y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya.
Ku wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, Umuyobozi ushinzwe Ikipe y’Igihugu, Ibrahim Hassan, yatangaje amatariki y’imikino yo gushaka iyi tike, aho bazakina na Angola ku itariki ya 25 Nzeri, i Cairo, mbere yo guhura na Sudani y’Epfo ku itariki ya 29 Nzeri, i Juba.
Ibrahim yavuze ko mu kwitegura imikino neza bari kurebera hamwe ibihugu bakina na byo imikino ya gicuti. Nubwo atatangaje ibyo ari byo, ibinyamakuru byo mu Misiri byatangaje ko ari hagati y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ghana na Tanzania.
Biramutse bikunze, umukino wa gicuti uzabihuza na kimwe muri ibyo bihugu, wazakinwa muri Nzeri 2026, igihe haba hatangiye akaruhuko k’amakipe y’ibihugu.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na yo ari kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho izakina na Liberia ku itariki ya 25 Nzeri, i Kigali, mbere yo guhura na Cap-Vert ku itariki ya 29 Nzeri, i Praia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!