00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mushikiwabo yahaye ikaze abakinnyi n’abafana bo mu bihugu bizitabira CHAN

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 10 January 2016 saa 12:26
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi itandatu kugira ngo u Rwanda rwakire irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza abakinnyi b’umupira w’amaguru bakina mu bihugu byabo muri Afurika, (CHAN), abinyujije mu ndimi zirindwi kuri twitter ye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yahaye ikaze abakinnyi ndetse n’abafana bazitabira iri rushanwa.

Minisitiri Mushikiwabo, abinyujije mu ndimi zirindwi, zirimo Ikinyarwanda, Lingara, Igiswahili, Igifaransa, Igi-Portugais, Icyongereza ndetse n’Icyarabu, yifurije ikaze abakinnyi ndetse n’abafana bo mu bihugu bizitabira CHAN izatangira tariki ya 16 Mutarama 2016.

Ati:” Ku bakinnyi n’abafana bose ba CHAN izabera mu Rwanda; Abashyitsi b’u Rwanda: Ikaze…..”

Aganira na RBA muri iki cyumweru, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yatangaje ko U Rwanda rwakuriyeho abantu bo mu bihugu 15 bizitabira imikino ya CHAN amafaranga yo kubona Visa kugira ngo bazoroherezwe kwitabira iri rushanwa.

Kugeza magingo aya, ku ruhande rw’u Rwanda imyiteguro ya CHAN iri ku musozo; bitarenze kuwa 13 Mutarama 2016, imyiteguro ya nyuma izaba yarangiye hasigaye kwakira iri rushanwa nk’uko bitangazwa na Minisitiri Uwacu.

CHAN izatangira tariki ya 16 Mutarama isozwe tariki ya 07 Gashyantare 2016, izitabirwa n’ibihugu 15 byiyongera ku Rwanda ruzayakira.

Ibyo bihugu ni Uganda, Maroc, Tunisia, Mali, Ginea, Niger, Côte d’Ivoire, Nigeria, Cameroon, Gabon, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etiopia, Angola na Zimbabwe.

Imikino izabera kuri Stade Amahoro, Sitade Regional ya Kigali, Sitade ya Huye na Stade ya Rubavu.

Kugeza ubu amakipe y’ibihugu bimwe na bimwe yamaze kugera mu Rwanda. Biteganyijwe ko uyu munsi ku gicamunsi ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demiokarasi ya Congo ihura n’iy’u Rwanda mu mukino wa Gicuti ubera i Rubavu, aho umupaka uhuza ibihugu byombi uza kuba ufunguye amasaha 24 kuri 24.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages