00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mukazayire yashimye Amavubi yizeza abanyarwanda intsinzi mu mikino iri imbere

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 29 December 2024 saa 09:08
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yishimiye uburyo Amavubi yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino w’amajonjora ya CHAN 2024, yizeza ko ishyaka bagaragaje rizatuma ikipe inagera kure hashoboka mu gushimisha Abanyarwanda.

Nelly Mukazayire wari kuri Stade Amahoro muri uyu mukino wihariwe n’Amavubi, yaje gucisha ubu butumwa ku rubuga rwa X ashimagiza Ikipe y’Igihugu yihagazeho imbere y’abakunzi bayo.

Yagize ati “Turashimira ikipe yacu Amavubi yakinanye ishyaka ikaba itahanye intsinzi. Iki ni ikimenyetso ko nidukomeza gushyiramo ikinyamwuga, umuhate no guharanira intsinzi, nta kabuza tuzagera kure!”

“Turashimira abafana mwese twafatanyije gushyigikira ikipe yacu!”

Igitego cyitsinzwe n’umunyezamu Juma ku munota wa 34 ndetse n’icya Muhire Kevin ku wa 58 ni byo byabaye itandukaniro muri uwo mukino Amavubi yahushijemo amahirwe menshi, arimo na penaliti yahushijwe na kapiteni wayo, Muhire Kevin.

Gutsinda Sudani y’Epfo ariko ntabwo byahise biha itike Amavubi kuko umwanya umwe wo mu Karere ka CECAFA watwawe na Sudani yatsinze imikino yayo ibiri yahuriyemo na Ethiopia.

Ikipe y’Igihugu ariko ikaba igitegereje umwanzuro wa nyuma wa CAF kugira ngo hamenyekane niba ari yo izafata umwanya wa kimwe mu bihugu bibiri byikuye muri iyi mikino kandi byari bifite itike.

Imikino y’amajonjora ya CHAN 2024 iri busozwe kuri iki Cyumweru aho mu karere Uganda iri bwakire u Burundi mu mukino wo kwishyura nyuma yo Uganda ibutsinze igitego 1-0 mu mukino wabanje.

Abakunzi b'Amavubi na bo bashimiwe uburyo bitabiriye uyu mukino
Minisitiri Mukazayire yakurikiranaga umukino we wa mbere w'Amavubi nyuma yo guhabwa izi nshingano
Muhire Kevin yahushije Penaliti yashoboraga kongera umubare w'ibitego byatsinzwe
Kapiteni w'Amavubi yakoreweho indi penaliti mu minota ya nyuma y'umukino ariko ntiyasifurwa
Mbonyumwami Taiba na we yashoboraga guhabwa penaliti mu gice cya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .