00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri ya Siporo yijeje gukemura ikibazo cya Stade Umuganda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 May 2026 saa 01:30
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yijeje gukemura ikibazo cya Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu imaze gusaza ndetse ikunzwe kurangwamo umwanda.

Minisiteri yabitangaje nyuma y’inkuru ya IGIHE yagarukaga ku kibazo cy’iyi stade.

Minisiteri ya Siporo yavuze ko iri gukorana n’Akarere ka Rubavu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo iki kibazo gikemuke mu buryo burambye.

Ati “Minisiteri ya Siporo irimo gukorana bya hafi n’Akarere ka Rubavu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu gukemura ikibazo cya Stade Umuganda haba inyubako ndetse n’imikoreshereze harimo no gufatanya n’abikorera nk’uburyo burambye bwo ku bungabunga no kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bya siporo biba mu nshingano za buri munsi kandi bibyarira inyungu uturere.”

Mu myaka 10 ishize, Stade Umuganda yari imwe muri enye zigezweho mu Rwanda ndetse icyo gihe yakiniweho irushanwa rya CHAN 2016 wagereranya n’Igikombe cya Afurika cya Ruhago ariko ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Gusa kuri ubu iri mu bibuga bibanza kwibazwaho mbere y’uko biberaho imikino y’imbere mu gihugu.

Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2025/26, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize iyi Stade iherereye mu Karere ka Rubavu, mu bibuga bitazakinirwaho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihe nta gikozwe, kubera umwanda mwinshi yagaragazaga.

Ntibyari ubwa mbere kuko mu mpera za 2021, Minisiteri ya Siporo yigeze gufata icyemezo cyo guhagarika amakipe arimo Marine FC, Etincelles na Rutsiro FC kwakirira imikino ya Shampiyona kuri iyi Stade kuko yari yarangiritse bitewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, ku buryo yashoboraga gushyira ubuzima bw’abafana n’abakinnyi mu kaga.

Kuri izo nshuro zombi, ibibazo byarakemuwe, iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 5000 bicaye neza, yongera kwemererwa kuberaho Shampiyona.

Inkuru bifitanye isano: Stade Umuganda yaba yaratereranywe? (Amafoto)

Stade Umuganda imaze kwangirika bikomeye
Inzira ijya mu rwambariro ni hamwe mu hasa nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages