Uyu muyobozi yabivugiye mu nama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango bose ba Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatandatu kuri Dove Hotel ku Gisozi.
Mu itangizwa ry’iyi nama, Umunyamamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yagarutse ku mikoranire n’uruhare rw’uru rwego rwa Leta mu iterambere ry’umupira w’amaguru.
Yasabye Ferwafa ko hashyirwaho ingamba n’amategeko biteganya uko hakemurwa ibibazo n’amakimbirane bigaragara mu makipe kuko hari aho bihesha isura imbi siporo cyangwa bigahagarika ubuzima busanzwe.
Ati “Hari n’amakimbirane cyangwa imicungire mibi bigaragara mu makipe. Ni ikibazo kigaragaza ko habaho kwirengagiza amategeko, sinzi niba kiri kuri gahunda ariko cyakagombye kujyaho nibura kugira ngo ibibazo bigenda bigaragara hanze ugasanga birambika isura mbi siporo, bigire uko bikemurwa.”
“Iyo habayeho ko ibibazo bigeze mu ikipe cyangwa amakimbirane ageze mu ikipe, ni ngombwa ko habaho umurongo w’amategeko w’uburyo byakemuka bitabanje guhagarika ubuzima busanzwe kuko bizadufasha gukosora imiyoborere muri siporo.”
Shema Maboko Didier yatanze urugero kuri Rayon Sports, aho byabaye ngombwa ko abakunzi b’iyi kipe n’ubuyobozi bwari buyiyoboye, bitabaza Perezida Kagame kugira ngo ibibazo by’ubwumvikane bucye byari biyirimo bikemuke.
Ati “Urugero nka Rayon Sports, ibi ntabwo biduhesha isura nziza, ugasanga umuntu yirirwa avugwa kuri radiyo, icyizere abantu bari bamufitiye kirangiritse. Nka Minisiteri ya Siporo turabasaba ko ibi bintu biduhesha isura mbi twabikuraho.”
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakemuye ibibazo bya Rayon Sports ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, rwavuze ko amakipe yakabaye yitabaza Ferwafa iyahagariye mbere yo kwitabaza izindi nzego mu gukemura ibibazo byayo.
RGB yaragagaje ko kandi gukemura ibibazo bya Rayon Sports, byahumuye indi miryango itari iya Leta irimo amakipe.
Amafoto: Uwihanganye Hardi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!