Umwaka w’imikino uri kugana ku musozo aho Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cyamaze kwegukanwa na APR FC, ariko urugamba rukomeye rukaba ruri mu ahatana no kutamanuka.
Kimwe mu byatumye hajyaho Rwanda Premier League ihuriwemo n’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere harimo kurwana n’amikoro adahagije atuma mu mikino ya nyuma hari abura ubushobozi bwo gukomeza guhatana.
Ibi kandi bishimangirwa n’imyenda y’imishahara n’ibirarane by’uduhimbazamushyi amakipe abereyemo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’amakipe.
Iyi ni yo mpamvu yatumye habaho kwicara kw’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, habaho kugenera buri kipe miliyoni 2 Frw zizatuma amakipe ahangana n’imikino isigaye.
Aya mafaranga yamaze kugera ku makipe, yiyongera ku yandi miliyoni 8 Frw yatanzwe muri Werurwe.
AS Kigali, Kiyovu Sports ndetse n’andi makipe cyane ayo mu Ntara yugarijwe n’ibibazo by’amikoro aho hari ataratinye kugeramo n’ibirarane by’amezi atanu.
Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28 aho amakipe yo mu Ntara y’i Burasirazuba arimo Bugesera FC, Sunrise FC ndetse na Etoile de l’Est ari guhangana no kutamanuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!