Uyu mwaka, abana b’ingagi 22 ni bo bazitwa amazina, muri iki gikorwa ngarukamwaka kizaba ku nshuro ya 21, kikazabera mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.
Miguel Ángel Gil Marín w’imyaka 63, uri mu ba-sportifs bazita amazina abana b’ingagi, azaba ari kumwe n’abandi barimo Patrice Evra wakiniye Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Mamadou Sakho wamenyekanye muri Paris Saint-Germain, Liverpool na Crystal Palace.
Miguel Ángel Gil Marín yageze muri Atlético de Madrid mu 1993, ubwo yari ahawe inshingano na Se, Jesús Gil y Gil, wabaye umuyobozi w’iyi kipe anafitemo imigabane myinshi.
Mu 2010, yahawe igihembo na Globe Soccer Awards, nk’umuyobozi mwiza w’umwaka ‘Best director of the year’.
Ari umuyobozi, Atlético de Madrid yabaye ikipe yo muri Espagne yasinye amasezerano yo kuzageza mu 2028, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ubu bufatanye bugena ko Visit Rwanda igaragara ku myenda y’imyitozo y’iyi kipe n’iyo kwishyushya mbere y’umukino, muri shampiyona ya Espagne ya La Liga n’andi yitabira arimo UEFA Champions League.
Visit Rwanda kandi yamamazwa no ku kibuga cy’iyi kipe, Riyadh Air Metropolitano stadium, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!