Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF), ryemeje ko uyu mugabo w’imyaka 40 yari mu mukino wabereye ahitwa Kaduna, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026.
Ubwo bari muri uyu mukino yituye hasi amara iminota itanu atarahembuka, ariko umutima we wari wamaze kugira ikibazo uhita uhagarara.
Eneramo yahamagawe inshuro 10 muri Super Eagles, nyuma yo kwitwara neza mu makipe yakiniye yiganjemo ayo muri Tunisia, Algeria, Arabie Saoudite na Turikiya.
Eneramo yamenyekaniye muri Espérance Sportive de Tunis aho yari yarahawe akabyiniriro ka ‘Al Dababa’ [Igifaru] n’abafana, yari azwiho imbaraga mu gusatira no gufasha bagenzi be mu kibuga.
Mu bwana bwe yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’abakiri bato mu byiciro bitandukanye, mbere yo guhamagarwa bwa mbere mu nkuru mu 2009, anayifasha kubona itike yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo.
Umunyamabanga Mukuru wa NFF, Dr.Mohammed Sanusi, yagaragaje ko urupfu rw’uyu mugabo rwababaje benshi.
Ati “Urupfu rwe rwashenguye benshi. Ndasenga kugira ngo Imana izamuhe iruhuko ridashira, inakomeze abo yakundaga ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru kwihangana kubwo kumubura.”
Mbere y’uko uyu mugabo yitaba Imana, Didier Drogba yari yasabye Abanyafurika kujya bisuzumisha umutima kenshi, kugira ngo hirindwe ibyago nk’ibi, dore ko byahitanye abarimo Marc-Vivien Foe, Cheick Tiote na Raphael Dwamena na bo baguye mu kibuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!