Mexique izafatanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada kwakira Igikombe cy’Isi, izifashisha imijyi itatu irimo Guadalajara, umujyi mukuru wa Jalisco ahatangiriye ubugizi bwa nabi mu kwezi gushize aho abantu barenga 12.000 bamaze kuburirwa irengero.
Ahandi hazabera iri rushanwa ni muri Mexico City na Monterrey, imijyi ibiri yugarijwe n’ubugizi bwa nabi mu gihe Igikombe cy’Isi kizatangira kuva tariki ya 11 Kamena kikazasozwa ku wa 19 Nyakanga.
Umwe mu mitwe iteye ubwoba y’abagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge wa Jalisco New Generation (CJNG), uheruka kurasana n’igisirikare cya Mexique, ufunga imihanda ndetse utwika imodoka mu gusubiza ku iraswa ry’umuyobozi wawo Nemesio Oseguera Cervantes “El Mencho” waguye muri operasiyo ya gisirikare.
El Mencho yari we muntu ushakishwa kurusha abandi muri Mexique ndetse yigeze guhigwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho miliyoni 15$ ngo azafatwe.
Yashyinguwe ku wa Mbere mu irimbi riri hafi y’icyicaro cya gisirikare muri Zapopan. Ku wa Gatanu, Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yashyize ahagaragara gahunda bafite kugira ngo Igikombe cy’Isi kizabe mu mutuzo.
FIFA na Sheinbaum bashimangiye ko ubugizi bwa nabi nta ngaruka buzagira ku Gikombe cy’Isi cyitezwemo abashyitsi babarirwa muri za miliyoni.
Roman Villalvazo Barrios ushinzwe imyiteguro y’Igikombe cy’Isi muri Mexique, yavuze ko agace iri rushanwa rizaberamo kazashyirwamo abashinzwe umutekano ibihumbi 99.
Muri abo hazaba harimo abasirikare ibihumbi 20, abapolisi ibihumbi 55 n’abandi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano. Hazakoreshwa kandi ibinyabigiza bya gisirikare n’ibya gisivili 2500, indege nto 24, ubwirinzi bwa drone n’imbwa mu gusaka ibisasu n’ibindi bintu bitandukanye.
Umukino ufungura Igikombe cy’Isi cya 2026 uzabera muri Mexico City, aho uzahuza Mexique na Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!