00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meta yaba yaharuriwe inzira yo gukoresha amakuru y’abana mu nyungu zayo?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 August 2026 saa 10:38
Yasuwe :

Ikigo cya Meta Platforms, gifite imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram, giherutse kwemera kwishyura miliyari 18 z’Amadolari ya Amerika mu rwego rwo gukemura ibirego by’uko izo mbuga zagize ingaruka ku bana bazikoresha.

Byatangajwe nyuma y’ibirego byatanzwe n’inzego za Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zavugaga ko ibikorwa bya Meta byagize uruhare mu guteza ibibazo ku bana, harimo n’ibibazo byo kubatwa n’imbuga nkoranyambaga.

Hari kandi amasezerano Meta igomba kubahiriza yumvikanweho n’abashinjacyaha bakuru baturutse muri leta 29 yibanda ku mutekano w’abana.

Muri yo harimo ingingo ivuga ko izi leta 29 zemeye ko zitazigera zirega Meta mu nkiko ku bijyanye n’uko ibika cyangwa ikoresha amakuru bwite y’abana bakoresha imbuga zayo.

Ni uburenganzira Meta yahawe kugira ngo ibashe gukora no kugerageza uburyo bushya buzajya bwifashishwa mu gutahura abakoresha imbuga zayo bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko.

Meta isabwa kuba yarangije ibi bikorwa bitarenze igihe cy’umwaka umwe.

Iki kigo cyabujijwe gukoresha aya makuru y’abana mu bikorwa byo kwamamaza cyangwa kuvugurura imikorere ya mudasobwa igena uko ibintu bikorwa cyangwa ibyo abantu babona kuri internet [algorithms].

Hazashyirwaho umugenzuzi wigenga uzajya akurikirana kugira ngo yizere ko bubahiriza amategeko.

Nubwo bimeze bityo, abahanga mu by’amategeko bafite impungenge. Bavuga ko bigoye cyane ku kigo kinini nka Meta kuba cyabika amakuru yihariye ukwayo kiyatandukanyije n’andi ku buryo atakoreshwa mu bindi bikorwa.

Kubera ko izi leta zatanze isezerano ryo kutazigera zirega iki kigo ku mikoreshereze y’aya makuru yihariye, bishobora kuzagorana cyane kuba hagira igikorwa mu by’amategeko mu gihe Meta yaba ikoze amakosa mu bihe biri imbere.

Ibi bigaragaza ikindi kibazo gikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga, aho usanga kugira ngo ibigo bibashe kubaka porogaramu zikenewe nk’izo kurengera abato, akenshi bisabwa kwifashisha amakuru bwite y’abari gukorerwa izo porogaramu.

Meta yaba yaharuriwe inzira yo gukoresha amakuru y'abana mu nyungu zayo?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages