Ni amateka yandikiye mu mukino wa ⅛ wakinwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, ubwo yafashaga ikipe ye gutsinda Misiri ibitego 3-2, ikabona n’itike yo kujya muri ¼.
Yasser Ibrahim na Mostafa Ziko bafashije Misiri kuyobora umukino mu minota 79 yawo, ariko Lionel Messi agaragaza itandukaniro atanga umupira kuri Cristian Gabriel Romero wagaruye ikipe ye mu mukino.
Uyu mupira yatanze watumye ahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi kuva cyatangira gukinwa mu 1930, utanze imipira myinshi ivamo ibitego.
Yagize imipira icyenda, asiga mugenzi we w’Umunya-Argentine, Diego Maradona watanze umunani.
Messi w’imyaka 39 yatsinze igitego cyo kwishyura Misiri, kiba igitego cya munani atsinze mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ndetse akomeza gushimangira kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’Isi, aho afite 21. Arusha Kylian Mbappé ibitego bibiri.
Nubwo yanditse amateka meza ariko, Messi yahushije penaliti yatumye aba umukinnyi wa mbere uhushije penaliti ebyiri mu irushanwa rimwe ry’Igikombe cy’Isi, ari na we wahushije nyinshi mu mateka y’iri rushanwa muri rusange. Mu munani amaze guhabwa yahushijemo enye.
Igitego cyahesheje intsinzi Argentine cyinjijwe na Enzo Fernández, kiba igitego cya 3000 gitsinzwe muri iri rushanwa.
Mu mukino ukurikira wa ¼, Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi giheruka cya 2022, izahura n’ikipe iva hagati y’u Busuwisi na Colombia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!