00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi yahawe umusifuzi bamenyeranye ku mukino w’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2026 saa 03:46
Yasuwe :

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, azakina umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 asifurirwa n’umusifuzi benshi bavuga ko bamenyeranye kandi wagize uruhare mu bihe bikomeye by’umwuga we. Umunyamerika Ismail Elfath ni we FIFA yahisemo ko azayobora umukino Argentine izahuramo n’u Bwongereza ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Ismail Elfath ufite inkomoko muri Maroc, ni umwe mu basifuzi bafite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga. Yatangiye gusifura muri Shampiyona ya Amerika (MLS) mu 2012, aba umusifuzi mpuzamahanga wa FIFA mu 2016, nyuma aza kwitabira amarushanwa akomeye arimo Igikombe cy’Isi cya 2022.

Icyatumye izina rye rihuzwa cyane na Messi n’Abanya-Argentine ni uko yari umwe mu basifuye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho Argentina yatsinze u Bufaransa igatwara iri rushanwa ku nshuro ya gatatu mu mateka yayo. Kuri uwo mukino, Elfath yari umusifuzi wa kane.

Uretse ibyo, imibare igaragaza ko Messi na Argentine bagize ibihe byiza mu mikino Elfath yagiye asifura. Uyu musifuzi yayoboye imikino ine Inter Miami yakinnye kuva Messi ageze muri Amerika, yose irayitsinda irimo uwa nyuma wa Leagues Cup 2023, aho iyi kipe yatwaye igikombe cya mbere mu mateka yayo.

Gutoranywa kwa Elfath kwagarutse nyuma y’uko imisifurire yo mu Gikombe cy’Isi ikomeje kwibazwaho, cyane ko imikino ya Argentine yabaye intandaro y’impaka zitandukanye ku byemezo bya VAR n’abasifuzi.

Bamwe mu bagize amakipe yahuye na Argentine bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi, ibyatumye bamwe mu bakunzi b’umupira bavuga ko iyi kipe ihengamirwaho mu gufata ibyemezo.

Ku rundi ruhande, FIFA ikomeza kugaragaza ko abasifuzi batoranywa hashingiwe ku bushobozi, ubunararibonye n’imyitwarire yabo mu irushanwa.

Ku mukino wa Argentine n’u Bwongereza, Elfath azakorana n’abandi basifuzi bo muri Amerika ari bo Corey Parker na Kyle Atkins, mu gihe Umutaliyani Maurizio Mariani azaba ari umusifuzi wa kane.

Messi n’igihugu cye bazaba bashaka kugera ku mukino wa nyuma bakisubiza igikombe baheruka mu 2022 mu gihe Abongereza baheruka gukina umukino wa nyuma ubwo batwaraga iri rushanwa mu 1966.

Umunyamerika Ismail Elfath yahawe kuzasifura umukino wa Argentine n'u Bwongereza muri 1/2
Hari abavuga ko Ismail Elfath ari mu basifuzi bagize uruhare mu kugeza Messi ku gasongero, nyuma y'uko yari mu basifuye umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages