Komite ishinzwe imyitwarire muri MLS yahannye Messi nyuma yo kugaragara akubita Sullivan urushyi ku itama, mu gihe uyu mukino wabaye ku wa Gatanu wari ugeze mu minota ya nyuma.
Aya makimbirane yatangiye ubwo Messi yagaragaraga atongana na Sullivan, mu gihe undi yasaga n’umuteye umutongo, Messi yamukubise urushyi ku itama amuturutse inyuma.
Umusifuzi wari uyoboye umukino yahise yinjira hagati y’aba bakinnyi kugira ngo abatandukanye, ariko ntiyahaye Messi ikarita. Icyakora, yirukanye Cavan Sullivan, murumuna wa Quinn akaba n’umukinnyi wa Philadelphia Union, ndetse na Yannick Bright wa Inter Miami nyuma y’andi makimbirane yabereye mu rubuga rw’amahina rwa Inter Miami mu minota y’inyongera.
Nubwo Messi yahanwe kubera iyo myitwarire, uyu mukino wamubereye uwihariye kuko yatsinze igitego cya mbere kuva aho se, Jorge Messi, apfiriye ku wa 8 Kanama 2026. Icyakora, Inter Miami yakomeje kugorwa no kubona intsinzi, kuko yari imaze imikino ine idatsinda kandi iri inyuma ya Nashville, iyoboye itsinda ry’Iburasirazuba muri MLS, n’amanota arindwi.
Ingano y’amafaranga Messi yaciwe kubera iyi myitwarire ntiyigeze itangazwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!