00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi agiye gukinira Argentine bwa nyuma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2026 saa 08:52
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yashyize Lionel Messi ku rutonde rw’abakinnyi bazakina umukino wa gicuti na Bénin mu Ukwakira, biteganyijwe ko ari wo uyu rutahizamu azasezereramo imikino mpuzamahanga.

Messi yatangaje ko asezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine muri Kanama, nyuma y’uko igihugu cye gitsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Icyo gihe kandi yavuze ko ari gutekereza ku hazaza he muri ruhago nyuma y’urupfu rwa se, Jorge.

Uyu mukinnyi w’imyaka 39, wari kapiteni wa Argentine ubwo yegukanaga Igikombe cy’Isi mu 2022, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika gukinira ‘Albiceleste’ cyamubabaje cyane, ariko yari yaratanze ibyo yari afite byose kandi ko nta kindi yari asigaranye cyo gutanga.

Messi wegukanye Ballon d’Or umunani, kuri ubu ukinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we umaze gutsindira Argentine ibitego byinshi ndetse akaba ari na we wayikiniye imikino myinshi kurusha abandi. Yatsinze ibitego 125 mu mikino 207.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Argentine, Claudio Tapia, yagize ati “Twafashe icyemezo cyo gutumira umukinnyi mwiza ku Isi, ikimenyetso cy’Ikipe yacu y’Igihugu, kapiteni wacu, Lionel Andrés Messi, kugira ngo tumusezere by’ukuri, ku wa 6 Ukwakira hano muri Argentine.”

Umukino wa Argentine na Bénin uzabera kuri Estadio Monumental i Buenos Aires, yakira abafana ibihumbi 85.

Abakinnyi bafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 na bo batumiwe muri uwo mukino, aho Tapia yavuze ko uzaba ari umunsi “utazibagirana”.

Argentine yategetswe gukina imikino yayo ibiri ikurikiraho yo mu rugo yakira 50% by’ubushobozi bwa stade, nubwo igihano cy’umukino umwe cyasubitswe. Ibi byatewe no kurenga ku mategeko ngengamyitwarire ya FIFA mu Gikombe cy’Isi.

Ni igihano cyaturutse ku myitwarire idakwiye y’ikipe ndetse n’indirimbo n’ibimenyetso by’ivangura byakozwe n’abafana bayo.

Nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, abakinnyi benshi ba Argentine bazamuye icyapa cyavugaga ko Argentine ari yo nyir’Ibirwa bya Falkland, agace k’u Bwongereza kaba mu Majyepfo y’Inyanja ya Atlantique.

Kubera ko Argentine izakina imikino ya gicuti na Bolivia ku wa 30 Nzeri i Córdoba ndetse na Burkina Faso ku wa 3 Ukwakira i Buenos Aires, biteganyijwe ko icyo gihano kizaba cyarangiye mbere y’umukino wa Bénin.

Umukinnyi wo hagati wa Argentine, Leandro Paredes, na mugenzi we Nahuel Molina, bombi ntibitezwe muri iyo mikino kuko bahanishijwe gusiba imikino 10 n’irindwi uko bakurikirana, kubera uruhare bagize mu mirwano yabereye mu kibuga nyuma y’uko igihugu cyabo gitsinzwe na Espagne ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Indi nkuru wasoma: Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi

Lionel Messi yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu ya Argentine izakina na Bénin mu Ukwakira kugira ngo asezerere imbere y'abafana
Messi akunzwe cyane muri Argentine nyuma yo kuyihesha Igikombe cy'Isi mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages