Mu 2024, ni bwo uyu mukinnyi yavuye muri Atletico Madrid yo muri Espagne, ajya muri Brésil mu ikipe nshya ya Sport Club Corinthians Paulista ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Nyuma y’amasezerano y’imyaka ibiri, uyu mukinnyi yagaragaje ibyo yifuza kugira ngo ayongerere amasezerano, mbere y’uko isoko ry’abakinnyi ryo muri iyi mpeshyi rirangira.
Memphis yasabye ko yahabwa icyumba cyihariye muri stade ya Neo Química Arena ikiniramo iyi kipe, ndetse n’uburenganzira bwo kuyikoresha mu birori bye bwite. Icyo gihe yajya ahabwa 50% by’ayinjiye muri ibyo birori.
Amafaranga azajya akurikira ibikombe n’amarushanwa iyi kipe yakinnye, zajya ahabwaho 20%.
Uyu mukinnyi kandi yasabye guhabwa igice ku mafaranga y’agahimbazamusyi, Corinthians yazabona iramutse itwaye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029, kabone n’iyo yaba atakiyikinira.
Yasabye ko kandi amafaranga yahabwaga nk’umushahara, ayo yishyurwaga mu gucuruza isura ye, ayishyuzwa mu bucuruzi yagizemo uruhare yose yazamukaho 10%, rigahabwa umureberera inyungu.
Mu gihe amafaranga y’umushahara we wa miliyoni 1,3$ yatinda ntazire igihe, uzajya wiyongeraho ⅕%.
Memphis w’imyaka 32 yakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, FC Barcelone, Lyon na PSV Eindhoven.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!