00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbere yo gukina n’Amavubi, buri mukinnyi wa Ghana yahawe miliyoni 7 FRW

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 8 September 2015 saa 04:23
Yasuwe :

Mbere y’uko Ghana ikina n’Amavubi kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’urubyiruko na siporo yari yahaye buri mukinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 10 $ yo ku mukino wa Mauritius basezeranywa ay’u Rwanda vuba.

Nyuma yo kunyagira Ibirwa bya Mauritius ibitego 7-1, abakinnyi ba Ghana barinze baza mu Rwanda badahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 10 $ by’uyu mukino batsinze.

Byavugwaga ko aka gahimbazamusyi kazagabanywa 50% kubera ibibazo by’amikoro, bihakanwa na Kwesi Nyantakyi wari umaze gutorerwa kuyobora imyaka ine Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana.

Mbere yo gukina n'Amavubi, buri mukinnyi wa Ghana wari i Kigali yahawe agahimbazamusyi k'ibihumbi 10 $ y'umukino wa Mauritius
Minisiteri y'urubyiko na siporo yasezeranyije ko andi nk'ayo bazayabona vuba kuko batsinze u Rwanda

Ikinyamakuru Sports Crusader cyo muri Ghana cyanditse ko mu rwego rwo kugarura umwuka mwiza mu mwiherero wa Black Stars yari i Kigali buri mukinnyi yahawe miliyoni 7 FRW (ibihumbi 10 $) y’umukino w’Ibirwa bya Mauritius.

Ghana yatsinze u Rwanda igitego 1-0 cya Mubarak Wakaso ku munota wa 87 ku mupira yateye ahana ikosa ryari rikozwe na Nshimiyimana Imran, Bayisenge Emery ahabwa ikarita y’umuhondo.

Mubarak Wakaso yatsinze igitego ku munota wa 87 ku mupira yateye ahana ikosa
Ghana iyoboye itsinda H mu majonjora y'igikombe cy'Afurika bakurikiwe n'u Rwanda runganya amanota atatu n'Ibirwa bya Mauritius

Minisiteri y’urubyiruko na siporo muri Ghana yavuze ko n’amafaranga y’u Rwanda azaboneka vuba dore ko mu Gushyingo bafite umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Isi 2018 n’izatsinda hagati ya Comoros cyangwa Lesotho.

Mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil, Leta ya Ghana yashatse indege ishyira abakinnyi miliyoni 3$ y’agahimbazamusyi mu gihe byavugwaga ko bashobora kudakina umukino wa Ghana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages