00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbarushimana Shabani yagizwe Umutoza wa Etoile de l’Est

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 July 2026 saa 12:00
Yasuwe :

Mbarushimana Shabani wahoze ari Umutoza Mukuru wa AS Kigali, yahawe inshingano zo gutoza Etoile de l’Est iheruka kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma yitwaye neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu 2025/26, izamuka mu nyuma y’uko Unity SC yikuye mu makipe yazamutse.

Kuva icyo gihe yari itarabona umutoza uzayitoza, agasimbura Hitabatuma Nkotanyi, wayifashije kuzamuka.

Kuri ubu yahaye akazi Mbarushimana Shabani watandukanye na AS Kigali nyuma yo kutitwara neza mu mwaka wa 2025/26 warangiye ari mu makipe ahanganye no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Mbarushimana Shabani watoje amakipe arimo Gasogi United FC, agiye kubanza gufatanya na Etoile de l’Est kubona abakinnyi bashya, dore ko bamwe mu bo yari ifite nka Muhoza Daniel, Munyemana Alexandre na Faradji Iddy bagiye mu yandi makipe.

Biteganyijwe ko ikipe ya Etoile de l’Est izatangira imyitozo mu matariki ari hagati ya 15 na 20 Nyakanga yitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya BK PRO League ya 2026/2027 izatangira muri Nzeri.

Mbarushimana Shaban yagizwe Umutoza Mukuru wa Etoile de l'Est
Mbarushimana Shabani ni we uzatoza Etoile de l'Est mu mwaka utaha w'imikino wa 2026/27

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages