Uyu mukino APR FC yawutsinze ku bitego 3-1 harimo n’icy’uyu Rutahizamu kuri penaliti. Mu gice cya kabiri yasohotse ababara akagombabari k’iburyo, biba ngombwa ko asimburwa na Mbonyumwami Taiba.
Aganira n’itangazamakuru tariki 18 Mutarama 2024, Umutoza mukuru wa APR FC, Thierry Froger Christian yagarutse ku mvune ya Rutahizamu Victor Mbaoma, avuga ko azamara ukwezi hanze y’ikibuga.
Yagize ati "Abaganga bambwiye ko Mbaoma azamara ukwezi adakina. Ririya rushanwa (Mapinduzi Cup) ryaduhaye byinshi ariko ryatumye dukaza abakinnyi bacu nka Mbaoma na Apam.”
Guhera tariki 7 Mutarama 2024 uyu mukinnyi yari ari hanze y’ikibuga yitabwaho n’abaganga aho yasibye imikino ine ya Shampiyona yaso APR FC yatsinzemo Police FC 1-0, Musanze FC 3-1, Marines FC 5-2 na SUnrise FC 1-0.
Hari kandi imikino ibiri y’Igikombe cy’Intwari Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinzemo Musanze FC kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ndetse n’uwo yatsinzwe ku mukino wa nyuma na Police FC ibitego 2-1.
Hari kandi n’umukino w’Igikombe cy’Amahoro iyi Kipe yambara umukara n’umweru yasezereyemo AS Kigali muri 1/8, ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Ubwo imikino y’igice kibanza cya Shampiyona yarangiraga, rutahizamu Victor Mbaoma yari ayoboye abamaze kumyeganyeza inshundura afite ibitego 12, nyuma yo gusiba imikino ine ya Shampiyona ibanza y’igice cya kabiri kuri ubu Rutahizamu uyoboye abandi ni mugenzi we w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah wa Bugesera FC ufite ibitego 13.
Victor Mbaoma yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa APR FC muri Nyakanga 2023. Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yari isubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 iy’abanyarwanda idatanga umusaruro.
Mbaoma yakinnye mu makipe nka FC Qizilqum Zarafshon yo muri Uzbekistan, MC Algiers yo muri Algeria, Enyimba FC, Remo Stars na Akwa United z’iwabo. Yahamagawe kandi mu Ikipe y’Igihugu ya Nigeria mu 2022 aho yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Mexico na Equateur.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!