Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, ni bwo Perezida wa Gorilla FC, Yusuf Mudaheranwa, yakiriye uyu mutoza w’abanyezamu uzafasha ikipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2024/25 urangira, ni bwo Mazimpaka yasezerewe muri Rayon Sports, ashinjwa kugira uruhare runini mu musaruro mubi ikipe yari ifite icyo gihe.
Uyu mugabo yinjiye mu butoza muri Werurwe 2023, ahereye muri La Jeunesse yakiniye.
Mbere yo gutoza yakiniye amakipe atandukanye muri Shampiyona y’u Rwanda. Arimo Interforce FC, Police FC, Espoir FC, Mukura VS, Kiyovu Sports, iyahoze ari Rwamagana City na Rayon Sports yanabereye umutoza.
Asanze Gorilla FC ikomeje kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha wa 2026/27, aho yasinyishije Faradji Iddi wakiniraga Gicumbi FC, Issah Yakubu wari muri Police FC na Sunday Akang Inemesit wari muri AS Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!