00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mathare United ishobora gukina na Rayon Sports

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2026 saa 03:53
Yasuwe :

Ikipe ya Mathare United yo muri Kenya yatangiye urugendo rwerekeza mu Rwanda aho bazamara iminsi umunani bitegura shampiyona ya 2026/27 mu Rwanda, bakazakinamo imikino ya gicuti irimo n’uwa Rayon Sports.

Iyi kipe izagera i Kigali muri iki cyumweru, yahagurutse muri Kenya kuri uyu wa mbere mu rugendo rw’imodoka. Imikiko izakinira mu Rwanda izayihuza n’amakipe akomeye yo mu Rwanda.

Mathare United imaze ibyumweru bine itangiye imyiteguro ya shampiyona nshya, biteganyijwe ko yatangira mu mpera z’uku kwezi. Umutoza David Ouma n’abakinnyi be bamaze igihe kinini bari mu mwiherero w’imyitozo i Kericho muri Kenya.

Umuyobozi Mukuru wa Mathare United, Jecton Obure, yavuze ko urugendo rugana mu Rwanda rugamije gufasha ikipe kwitegura neza nyuma y’umwaka ushize utaragenze nk’uko bari babyiteze.

Ati “Shampiyona ishize yaratugoye kandi twasoje turi munsi cyane y’urwego twifuzaga kugeraho. Nyuma y’umukino wacu wa nyuma nasezeranyije abafana ko ibyo bitazongera, ni yo mpamvu tugiye mu Rwanda. Turashaka kubaka ikipe izaba yiteguye guhatanira imyanya ya mbere.”

Biteganyijwe ko iyi kipe izakina na Rayon Sports umukino wa gicuti ku wa 16 Kanama 2026, mu mukino Rayon Sports izerekanamo imyambaro yayo mishya.

Ubuyobozi bwa Mathare United bwizeye ko imikino ya gicuti izakinirwa i Kigali izafasha abakinnyi kugera ku rwego rwiza mbere y’uko shampiyona itangira.

Mathare United yiteze gukoresha iyi myiteguro mu kunoza imikinire yayo no kubaka ikipe ishobora kuzitwara neza kurusha uko byagenze mu mwaka w’imikino ushize.

Ikipe ya Mathare United igiye kujya mu myiteguro ya shampiyona mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages