Ni umushinga wakozwe na Mashariki Africa Film Festival (MAFF) uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), ukaba waratangijwe muri Nyakanga 2020 ariko umurikwa ku mugaragaro ku wa 19 Gicurasi 2021 i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aba basore n’inkumi bahawe amasomo mu gutunganya filime (Film Production), ubumenyi bw’ibanze mu kuyobora filime (Basic Directing), ifatwa ry’amashusho ya filime (Cinematography), ibijyanye n’amajwi no kunononsora filime (Sound and Editing) ndetse no kwandika filime (Scriptwriting).
Tumenye Sinema isize abasore n’inkumi 446 bahuguwe muri sinema mu gihe Mashariki yo yateganyaga gufasha 400 gusa. Isize kandi hatangijwe koperative enye mu bitabiriye. Isi ndetse hakozwe filime 28 ngufi, n’izindi filime ndende ndetse na filime z’uruhererekane zifite season imwe na episode 15 buri imwe.
Banahawe amahugurwa y’igihe gito mu bijyanye no kuyobora, iyamamazabikorwa, ubushabitsi ndetse no kuyobora amakoperative ku buryo bizabafasha mu gihe bazaba batangiye imishinga yabo bwite.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yatangije yavuze ko bishimiye ko bageze ku ntego zawo.
Ati “Turi kwishimira kugera ku ntego z’uyu mushinga ‘Tumenye Sinema’. Urugendo ntabwo rwari rworoshye kubera icyorezo cya COVID-19, gusa ndashimira abitabiriye ndetse n’abadufashije kuwushyira mu bikorwa.”
Kayitare Lionel wari ushinzwe gukurikirana uyu mushinga nawe ntabwo yagiye kure ya Senga kuko yavuze ko urugendo rwari rukomeye ariko igishimishije ari uko barugenzemo neza kandi bakagera ku byo bari biyemeje.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda [EU], Belén Calvo Uyarra, yagize uruhare muri uyu mushinga ndetse ashimishwa no kuwutera inkunga mu gufasha abakiri bato bifitemo impano zitandukanye muri sinema.
Yagize ati “EU ishimishijwe no kuba yarateye inkunga ndetse igateza imbere ikiragano cy’abakiri bato mu ruganda rwa sinema binyuze muri Mashariki. Iyi gahunda yagize uruhare runini mu guteza imbere, guhanga no gutanga amahirwe mashya ku rubyiruko rwo mu Rwanda.”
Alice Kamasoni wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi nayo yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uyu mushinga, yagaragaje ko icyiza kuruta ibindi ari uko hibanzwe mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse bazanakomeza gushyigikira indi nka yo.
Uyu mushinga wakorewe mu turere turimo Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze yo mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu yo mu Burengerazuba n’ahandi hatandukanye mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!