The Times yatangaje ko Infantino yifuza ko Maroc itangaza ku mugaragaro ko imushyigikiye. Arabie Saoudite isanzwe ari inshuti magara na yo ntiratangaza byeruye ko izamushyigikira.
Amakuru avuga ko Infantino yatumije inama y’igitaraganya y’abakozi bakuru ba FIFA muri Maroc agamije gusigasira umwanya we.
Muri iyi nama amakuru avuga ko yavuze ko umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030 uzabera kuri Stade Hassan II iri kubakwa i Casablanca, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 115.
Ibi bibaye mu gihe Infantino akomeje gutakaza icyizere cy’amashyirahamwe atandukanye.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza n’iryo muri Pays de Galles yatangaje ko atiteguye kumushyigikira mu matora y’umuyobozi wa FIFA.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi, UEFA, na yo yamaze kwemeza ko yamutakarije icyizere.
Igikombe cy’Isi cya 2030 kizakirwa na Espagne, Portugal na Maroc. Imikino itatu ya mbere izabera muri Uruguay, Argentine na Paraguay, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 iri rushanwa rimaze ritangiye.
Gusa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, Rafael Louzán, yakomeje gushimangira ko umukino wa nyuma ugomba kubera muri Espagne.
Mu ntangiriro za 2026, Louzán yavuze ko Espagne ari yo izaba iyoboye imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2030 kandi ko umukino wa nyuma uzabera mu gihugu cye.
Mu mpeshyi yakomeje gushimangira ko nta mpamvu n’imwe yatuma Espagne itakira umukino wa nyuma w’iryo rushanwa rizaba ryizihiza isabukuru y’imyaka 100.
Amatora ataha ya Perezida wa FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027 muri Maroc. Infantino aramutse yongeye gutorwa, yaba atangiye manda ye ya kane, ari na yo ya nyuma.
Gahunda yo kugurisha imigabane ingana na 20% mu kigo gishya gishinzwe gucunga amarushanwa ya FIFA yari yitezwemo arenga miliyari 4,2$ ni yo yatumye abanyamuryango ba FIFA batangira kumushinja guhindura umupira w’amaguru ubucuruzi. Iyi gahunda yakuruye umwuka mubi ku buryo Infantino yahise ayihagarika igitaraganya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!