Iki gikorwa cyabereye ku kabari k’iri tsinda “The Blue Empire” gaherereye i Nyamirambo, cyitabirwa n’abayigize, abahagarariye abafana b’andi makipe mu Rwanda, bamwe mu bakinnyi b’ikipe, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Perezida wayo, Munyakazi Sadate.
Runigababisha Martin Mike watangije iri tsinda ry’abafana mu 2013 ndetse akaba ari we uriyobora, yavuze ko hari byinshi bishimira mu myaka irindwi bamaze atari muri Rayon Sports, ahubwo no mu iterambere y’igihugu muri rusange.
Ati ”Byagenze neza, byari ibirori kandi byari byiza. Turanyuzwe kandi turacyakomeza kwishima. Hari ibyo twishimira twagezeho mu myaka tumaze. Nk’uko nabivuze, twatangiye dutanga ibihumbi 50 Frw, ubu tugeze ku bihumbi 400 Frw, ukwezi gutaha tuzagera kuri 500 Frw.”
“Tugeze ku rwego rwo guhemba umukinnyi mwiza mu ikipe, tuyiherekeza ahantu hose mu Rwanda no hanze, dukora ibikorwa by’umuganda bifasha Aba-Rayon n’igihugu kandi hari byinshi twifuza gufasha ikipe yacu n’ikipe y’igihugu kuko dutangamo abakinnyi.”
Yakomeje avuga ko muri gahunda ziri imbere bafite harimo kongera umusanzu batanga muri Rayon Sports, ukikuba inshuro 10, kugera ku Banyarwanda bose bafana Rayon Sports bagafasha ikipe yabo ndetse no guteza imbere imifanire bashimisha abaje kureba imikino.
Mu ijambo rye, Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yashimiye March’ Generation ku ruhare rwayo mu guteza imbere ikipe mu myaka irindwi imaze, asaba n’abandi kwitabira ibikorwa byo muri za Fan Club.
Ati ”Navuga ko March’ Generation ariyo itanga umusanzu ukomeye muri Rayon Sports mu buryo bw’amafaranga, ikora ibikorwa bitandukanye hirya no hino, ntabwo wabibonera agaciro.”
“Ni igikorwa cyiza, imyaka irindwi ishize fan club zitangiye, ntabwo twari tuzi ko bizagera hano, ariko ubu icyizere kirahari kandi biragaragara ko aribo Rayon Sports ishingiyeho, nanakangurira abandi Banyarwanda bose kwitabira ibikorwa bya za fan club.”
Munyakazi Sadate yijeje abakunzi b’iyi kipe ko izegukana igikombe cya Shampiyona kuko bafite abakinnyi bashoboye nubwo kuri ubu irushwa amanota arindwi na APR FC ya mbere.
March’ Generation yatangiye yitwa WhatsApp Fan Club, yatangijwe n’abafana 10, ariko kuri ubu ikaba ifite abanyamuryango 400, aho yungutse andi mashami i Rusizi (Kinyaga Fan Club), MG Musanze na MG Umurayon w’ukuri.
Iri tsinda ry’abafana rifite intego zo gukomeza kuba hafi Rayon Sports, aho uretse kuba ryarashyizeho igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri iyi kipe, gitegurwa ku bufatanye n’Uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL, ritanga inkunga y’ibihumbi 400 Frw ku kwezi mu ikipe, byitezwe ko aziyongera akaba ibihumbi 500 Frw.
Amafoto: Umurerwa Delphin



















TANGA IGITEKEREZO