Uyu mukinnyi umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports akaba yaratwaranye nayo ibikombe bibiri birimo icy’Amahoro umwaka ushize n’icya shampiyona uyu mwaka, bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ibijyanye n’amafaranga yo kumugura n’umushahara hasigaye gusinya.
Gusa mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Manzi yahakanye aya makuru avuga ko afite amakipe ane amushaka mu Rwanda n’andi yo hanze atashatse gutangaza gusa ngo azafata umwanzuro wa nyuma Amavubi amaze gukina na Tanzania.
Yagize ati “Mfite amakipe menshi yanyegereye turaganira harimo ane yo mu Rwanda n’andi yo hanze. Ntegereje kuva mu Ikipe y’Igihugu ngatuzaho nk’iminsi nk’ibiri nyuma nibwo nzagira abo mvugana nabo.”
Manzi wari ufite n’isabukuru y’imyaka 21 kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko muri ayo makipe yose, Rayon Sports ariyo aha agaciro kurusha andi kuko ariyo yamugize uwo ariwe uyu munsi.
Yagize ati “Ikipe yanjye nakiniye niyo ifite amahirwe menshi. Icyo navuga ni uko yabashije kunzamurira urwego nitwara neza nanjye niyo mpa agaciro cyane.”
Uyu musore waje muri Rayon Sports mu 2015 avuye muri Marines FC y’i Rubavu, yanagarutse ku iyegura ry’umutoza Masoudi Djuma bari bamaranye imyaka ibiri nk’umutoza avuga ko byamutunguye kandi bikanamubabaza kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kumugira umukinnyi mwiza.
Manzi niwe mukinnyi ukomeye unabanza muri Rayon Sports utaremera gushyira umukono ku masezerano mashya kuko abandi nka Muhire Kevin, Nova Bayama, Niyonzima Olivier Sefu, kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, bamaze kuyongera naho Dominique Nshuti Savio, Nsengiyumva Mustapha na Munezero Fiston bakaba baramaze kuyisohokamo.



















TANGA IGITEKEREZO