Ku wa 17 Nyakanga 2026 ni bwo Aston Villa yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri SC Freiburg amasezerano y’igihe kirekire.
Manzambi afite ubwenegihugu bw’u Busuwisi, ababyeyi be bakaba bakomoka muri Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu gikombe cy’Isi, dore ko mu mikino ine yakinnye, yatsinzemo ibitego bitatu, atanga imipira ibiri ivamo ibitego.
Nyuma y’aho u Busuwisi busezerewe na Argentine mu Gikombe cy’Isi, byavugwaga ko uyu mukinnyi yumvikanye na Newcastle United ko yamugura kuri miliyoni 49 z’Amapawundi.
Gusa Aston Villa yahise yegera Manzambi, imubaza niba yakwemera kuyikinira kuri miliyoni 49 z’Amapawundi, arayemerera kuko izakina imikino ya UEFA Champions League mu mwaka wa 2026/2027.
Hashize umunsi impande zombi zumvikanye, Aston Villa n’u Rwanda byatangaje ko byagiranye amasezerano yo kwamamaza ibyiza nyaburanga by’iki gihugu binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ikinyamakuru Read Aston Villa cyatangaje ko hari amakuru avuga ko abahagarariye Manzambi batari bazi ko iyi kipe ifite gahunda yo gukorana na Visit Rwanda, kandi ko amasezerano y’ubufatanye bw’impande zombi yabababaje.
Ibi bijyana n’uko Abanye-Congo benshi cyangwa abafite inkomoko muri RDC, batishimira iyi gahunda imaze kuba ikimenyabose mu makipe y’i Burayi, ariko abasesengura ruhago bakagaragaza ko iki ari ikibazo cya politiki kidakwiye kubuza uyu musore gukabya inzozi zo gukinira ikipe nziza.
Manzambi w’imyaka 20 yageze muri Freiburg y’abato mu 2023, nyuma y’umwaka umwe ahita ashyirwa mu ikipe nkuru. Yakinnye imikino 58, atsinda ibitego icyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!