Amakuru avuga ko Marcus Rashford ari kuri urwo rutonde, nubwo hari andi avuga ko iyi kipe yifuza kugumana uyu rutahizamu w’Umwongereza, ikamufasha gusubira mu bihe bye aho mu mwaka w’imikino ushize yari yayitsindiye ibitego 30.
Paris Saint-Germain yari yavuzweho kwifuza uyu mukinnyi, akaba yasimbura Kylian Mbappé byitezwe ko azajya muri Real Madrid.
Mu bakinnyi Umutoza Erik ten Hag amaze iminsi abanza mu kibuga, abakiri bato barimo Rasmus Hojlund, Kobbie Mainoo na Alejandro Garnacho ni bo badakorwaho.
Gusa, bishobora gusaba ikiguzi gihanitse kugira ngo abarimo Kapiteni Bruno Fernandes, umunyezamu André Onana na myugariro w’iburyo Diogo Dalot bayisohokemo kuko nta mezi 12 ashize kuva basinye imyaka itanu.
Manchester United ishobora kongera kugira umwaka w’imikino mubi, aho yasoreza ku mwanya wa gatandatu muri Premier League, keretse iramutse itsinze Manchester City ku mukino wa nyuma wa FA Cup, bityo ikaba yazakina Europa League. Kuri ubu, ni iya gatandatu, irusha inota rimwe Newcastle United zizahurira kuri Old Trafford ku wa 15 Gicurasi.
Amakuru avuga ko kugeza ubu, Ten Hag amaze kugura abakinyi ba miliyoni 400£ kuva agizwe Umutoza wa Manchester United mu 2022.
Bamwe mu bakinnyi bakuze bazagenda nyuma yo gusoza amasezerano barimo rutahizamu Anthony Martial na myugariro Raphaël Varane mu gihe Sofyan Amrabat yasubira muri Fiorentina aho yavuye atijwe.
Christian Eriksen na Casemiro bakina hagati, bafite umwaka umwe n’ibiri basigaje ku masezerano yabo, ariko na bo bamaze iminsi bagaragaza urwego ruri hasi.
United yashakaga kugurisha Harry Maguire na Scott McTominay mu mpeshyi iheruka nubwo kuri ubu bari mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w’imikino.
Ni mu gihe Donny van de Beek na Hannibal Mejbri, bombi bakina hagati, batijwe muri Eintracht Frankfurt na FC Seville uko bakurikirana.
Byitezwe ko kandi Mason Greenwood na Jadon Sancho na bo bazasohoka i Manchester.
Greenwood yatijwe muri Espagne nyuma yo gufungurwa azira gukubita umukunzi we, mu gihe Sancho yatijwe muri Dortmund nyuma yo kwanga gusaba imbabazi Umutoza Ten Hag bateranye amagambo akabishyira ku mbuga nkoranyambaga muri Nzeri.
Ahazaza h’Umutoza Ten Hag na ho hari mu cyeragati kubera umusaruro udashimishije afite, ndetse hari amakuru amusubiza muri Ajax yahoze atoza mu Buholandi nubwo amasezerano afite kugeza ubu azarangira mu 2025. Amakuru avuga ko mu gihe uyu mutoza yakongererwa amasezerano, yahabwa umwaka umwe gusa.
Manchester United izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 6 Gicurasi, aho izakirwa na Crystal Palace muri Premier League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!