Umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag, yagiye gutoza uyu mukino kuri Stade Wembley hari amakuru ko agomba kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ikipe hatitawe ku biva mu mukino.
Nyuma y’iminota itabonetsemo uburyo bugaragara, byasabye gutegereza umunota wa 30, Manchester United ifungura amazamu. Ni nyuma y’uko Jusko Gvardiol yakoresheje umutwe agiye guha umunyezamu Stefan Ortega umupira, barabisikana, wifatirwa n’Umunya-Argentine Alejandro Garnacho wahise awuboneza mu izamu.
Nyuma y’iminota icyenda, Manchester United yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kobbie Mainoo ku mupira yahawe na Bruno Fernandes.
Mu gice cya kabiri, Pep Guardiola utoza Manchester City yakoze impinduka, ariko bikomeza kugorana. Bigeze ku munota 86, Jérémy Doku winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cy’impozamarira cya Manchester City ku mupira yahawe na Phil Foden.
Abakinnyi ba Manchester United bashoboye kugenzura iminota yari isigaye maze birangira ari bo begukanye igikombe cya FA Cup batsinze ibitego 2-1.
Ni igikombe cya 13 cya FA Cup Manchester United itwaye mu mateka yayo ndetse yahise ibona itike yo kuzakina imikino ya Europa League nyuma y’uko muri Premier League yarangirije ku mwanya wa munani.
Kwegukana iri rushanwa byabaye nko kwihimura kwa United kuko mu 2023, yatsinzwe na Manchester City ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wa FA Cup.
Ibyo bivuze ko Chelsea yabaye iya gatandatu izakina na Europa Conference League mu gihe Newcastle United ya karindwi izasigara ku rugo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!