Jadon Sancho ni we wafunguye amazamu mbere y’uko Fred na Anthony Martial bongeramo bashimangira intsinzi ya United kuri Liverpool.
Facundo Pellistri wo muri Uruguay ni we washyizemo igitego cya kane, umukino uri hafi kurangira.
Imbere y’abafana barenga 50.000 bo muri Thailand, Liverpool yakoze ibishoboka byose kugira ngo yishyure ariko kubera uburangare bwa bamwe mu bakinnyi bayo biba iby’ubusa.
Bamwe mu bakinnyi ba Liverpool bakinnye aribwo bakiva mu biruhuko. Mu bakinnyi babanjemo, United nayo yakoresheje abakinnyi benshi cyane biteganijwe ko aribo izakoresha muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
David de Gea yakuyemo ibitego bigera kuri bine bya Liverpool byari byabazwe, harimo kimwe cya Nunez, wari mu ikipe ya kabiri yakoreshejwe na Jurgen Klopp. Harimo kandi n’ikindi cya Salah wakubise igiti cy’izamu mu mpera z’umukino.
Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wo kwitegura shampiona wabereye muri Thailand. Abatoza bombi kandi bari mu gikorwa cyo kureba bamwe mu bakinnyi bashya baguzwe n’aya makipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!